Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin, nyuma y’ibyemezo bitavuzweho rumwe yafashe mu mukino warangiye APR FC inganyije na Rutsiro FC igitego 1–1, ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, kuri Stade Umuganda.
Amakuru ava muri FERWAFA yemeza ko uyu musifuzi yahanishijwe kudasifura mu gihe cy’ibyumweru bine, nyuma yo kwanga igitego cya APR FC cyari cyatsinzwe ku munota wa 75 na William Togui.
Icyo gitego cyatsinzwe nyuma y’umupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka, ariko umusifuzi Karangwa agaragaza ko habayeho kurarira. Icyo cyemezo cyateje impaka nyinshi, aho ubuyobozi bw’iyi kipe yambara umukara n’umweru bwahise bugaragaza ko habayemo akarengane.
Uretse icyo gitego cyanzwe, APR FC yanavuze ko itishimiye penaliti yahawe Rutsiro FC mu gice cya mbere, yavuyemo igitego cyo kwishyura, ivuga ko na yo itari ikwiye.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC yandikiye FERWAFA isaba gusuzuma ibyo byemezo byafashwe n’abasifuzi bayoboye uwo mukino. Komisiyo y’Imisifurire yahise iterana ku wa Kabiri, isanga penaliti yahawe Rutsiro FC yari ifite ishingiro, ariko igitego cyanzwe cyo cyari cyo, kuko nta kurarira kwabayeho.
Ku bw’iyo mpamvu, FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika Karangwa Justin ibyumweru bine, mu rwego rwo kumufasha gusubira mu myitozo no kwirinda amakosa nk’ayo yagaragaye.
Ni icyemezo kije nyuma y’aho umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, na we agaragarije impungenge ku rwego rw’imisifurire muri Shampiyona, asaba ko abasifuzi bongererwa amahugurwa kugira ngo irushanwa ryongere kugira ireme.
Leave a Comment