FERWAFA yahaye Amavubi U17 umukoro wo kujya mu Gikombe cy'Isi
FERWAFA yahaye Amavubi U17 umukoro wo kujya mu Gikombe cy'Isi
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yasabye ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, kwitwara neza mu mikino ya CECAFA U17 izabera muri Ethiopia, kugira ngo batangire urugendo rubaganisha ku Gikombe cy’Isi.

Nyuma y'imyitozo yo ku mugoroba wo ku wa Mbere yabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Stade Amahoro, Shema Fabrice, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye muri FERWAFA, basuye aba bakinnyi. 

Yabibukije ko bahagarariye igihugu, bityo ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire n’umuhate bidasanzwe 

Ati “CECAFA ntabwo ari urugendo rwo gutembera. Mugiye kujyayo gutsinda, kugira ngo muve ku rwego rw’akarere mujye ku rwego rwa Afurika, aho dushaka kubabona mu Gikombe cy’Isi. Ntabwo ibyo babirota ahubwo barabikorera. Kugira ngo mubigereho, birabasaba gukora cyane kugeza namwe mwumvise ko koko mwakoze."

"Iyo ugiye gukora ikintu nta ntego cyangwa se intumbero ufite uratsindwa. Intego yacu tujyanye muri CECAFA ni ukubona itike y'Igikombe cya Afurika. Biroroshye cyane! Bafata amakipe atatu; nimutaba  aba mbere muzabe aba kabiri, nibinanirana mube aba gatatu."

Yakomeje agira ati "Nta bufindo burimo. Umukino wa mbere ndetse n'indi ikurikira, mugomba gukora ibishoboka byose mukaba muri babiri bazamuka mu itsinda. Dufite abatoza bashoboye. Ibyo badusaba natwe tugomba kubibaha. Nta rwitwazo [rwo kudatanga umusaruro]."

Perezida wa FERWAFA yanagaragaje ko ubuyobozi bwe bushaka gufasha aba bakinnyi gukura neza mu mikinire no mu myigire, kuko umupira w’amaguru n’uburezi bifatanye mu kubaka ejo heza h’umukinnyi.

Ati "Dushaka ko buri mukinnyi nibura yiga. Kwiga hari icyo bigufasha mu mutwe. Hari icyo bita gutekereza ujora (critical thinking). Iyo ukina ubwonko bwawe burakora, kandi bugomba gukora neza ku buryo butekereza icyo ugiye gukora.  Buri kimwe cyose ukora mu mupira w'amaguru gihera mu mutwe."

Yatangaje ko iyi kipe igiye gutangira umwiherero iba muri hoteli ya FERWAFA iri hafi ya Stade Amahoro, aho iri gukora imyitozo. 

Ni yo kipe ya mbere iraba ibaye muri iyi hoteli y'inyenyeri enye, imaze imyaka 11 yubakwa.

Imyitozo iri gukorwa n'abakinnyi 30 bazatoranywamo abazurira indege.

Irerero rya FC Bayern Munich ryo mu Rwanda ni ryo ryatanze abakinnyi benshi, bagera ku icyenda. Andi makipe yatanze abakinnyi benshi ni Tony Academy, Umuri Foundation na Gasogi United y'abato, aho buri imwe ifitemo batatu.

Abakina hanze y'u Rwanda ni Judah Fisher wa Sacramento Republic yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lanny Mukiza wa Cs LaSalle yo muri Canada , Joseph Musabyimana wa RFC SERAING, Enzo Bagabo wa RWDM ndetse na Jayden Heylen Shema wa Kv Mechelen, bose bakina mu Bubiligi.

Aya Mavubi y’abatarengeje imyaka 17 ayobowe n’Umutoza Mukuru, Habimana Sosthene 'Lumumba', Umutoza Wungirije, Kirasa Alain, Umutoza Wongerera Abakinnyi Ingufu, Peter Otema ndetse n'Umutoza w'Abanyezamu, Habimana Peace Maker.

U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo.

Iri rushanwa rizahuza ibihugu 10 byo mu karere ka CECAFA, aho amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike ya 1/2 cy’irangiza. Iyi mikino izatanga amakipe azahagararira akarere mu Gikombe cya Afurika cy’Abato, izakinwa kuva tariki ya 15 Ugushyingo kugeza tariki 2 Ukuboza 2025.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now