Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangaje ko uyu mushinga uzajyana no guhugura abasifuzi bo mu Rwanda, kugira ngo bazabashe gukoresha iri koranabuhanga neza igihe rizaba ryamaze kwemezwa.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira, aho yagarutse ku ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kuvugurura urwego rw’imisifurire mu Rwanda.
Shema yavuze ko nubwo ishami rya VAR rikorera muri Tanzania, u Rwanda rurimo gushaka uko ibikorwa byo guhugura byakorerwa imbere mu gihugu kugira ngo abasifuzi benshi babigireho ubumenyi.
Yagize ati “Muri aka karere ishami rya VAR riri muri Tanzania, ariko ntabwo byumvikana ko abasifuzi babiri gusa ari bo bajyayo muri 200 dufite. Twasabye ko ayo mahugurwa yakorerwa no mu Rwanda, kugira ngo n’abandi benshi babashe guhugurwa.”
Yakomeje avuga ko intego ari uko mu mikino yo kwishyura izatangira muri Gashyantare, iri koranabuhanga rizatangira kwifashishwa mu mikino itandukanye.
Ati “Turimo kuvugurura cyane urwego rw’imisifurire, kandi icyizere dufite ni uko mu mikino yo kwishyura tuzaba dufite VAR izafasha abasifuzi.”
Aya makuru aje mu gihe Shampiyona y'uyu mwaka igeze ku munsi wa gatanu, amakipe akaba yaramaze kugaragara ko atishimiye ibyemezo bifatwa na bamwe mu basifuzi.
Uku kwinubira imisifurire gufite ishingiro kuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riheruka gutangaza ko ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa bakoze ku mukino wahuje APR FC na Mukura VS ndetse n’uwahuje Gasogi United na Rayon Sports. Abo ni Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel, bose basanzwe ari abasifuzi mpuzamahanga.
Amakipe nka Amagaju FC na APR FC na yo aherutse kugaragaza mu buryo bweruye ko atanyuzwe n'imisifurire yahawe mu mikino y'umunsi wa gatanu iheruka, ubwo Amagaju FC yatsindwa na Rayon Sports igitego 1-0, APR FC ikanganya na Kiyovu Sports 0-0. Aya makipe yombi ahurira ku kutemeranya ku makarita atukura yahawe abakinnyi bayo muri iyo mikino.
Leave a Comment