FERWAFA yatangije amarushanwa y’abakiri bato agamije kuzamura impano
FERWAFA yatangije amarushanwa y’abakiri bato agamije kuzamura impano

‎Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangije ku mugaragaro amarushanwa mashya y’abakiri bato yiswe Elite FIFA TDS Competitions agamije kuvumbura no gukurikirana impano z’abana mu mupira w’amaguru.

‎Uyu muhango wabereye mu Karere ka Huye kuri Stade ya Kamena, ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushinzwe Tekiniki n'Iterambere rya Ruhago, Mugisha Richard, ari na we wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.

‎Hari kandi Umuyobozi wa Tekiniki muri FERWAFA (DTN), Gérard Buscher, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore Casa Mbungo André, Frédéric Crébiller ushinzwe TDS mu Rwanda, ndetse n'abahoze bakinira Ikipe y'Igihugu barimo Haruna Niyonzima na Nibagwire Sifa Gloria bakora muri uyu mushinga.

‎Iyi gahunda iterwa inkunga n'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), izahuza amakipe 54 yaturutse mu bigo by’amashuri 31 bifatwa nk'iby'indashyikirwa n’amarerero atandukanye.

Aya marushanwa yatangiye gukinwa tariki ya 7 Werurwe 2026, akaba agabanyije mu byiciro bine birimo abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 14 ndetse n'abatarengeje imyaka 16.

‎Mu ijambo rye, Mugisha Richard yagaragaje ko aya marushanwa ari igisubizo kirambye ku makipe y’igihugu kuko azakuraho icyuho cyagaragaraga mu kuzamura abakiri bato.

‎Yagize ati "Twari tumaze igihe kinini nk’u Rwanda dufite ikibazo cyo kumenya inzira umwana ufite impano acamo ategurirwa kuzaba umukinnyi w’umunyamwuga. Ni cyo rero iri rushanwa rizakora binyuze muri iyi gahunda yatangijwe na FIFA.

Turifuza kumenya buri mwana wese ufite impano mu gihugu kuko twashyizeho na sisiteme bazajya bashyirwamo bityo n’amakipe y’Igihugu yabo azoroherwe no kubona abakinnyi.”

‎Yakomeje asobanura ko binyuze kuri Gérard Buscher ushinzwe tekiniki, aba bana bazajya bigishwa porogarame imwe izaborohereza kumenyerana no gukina umupira ukeye igihe bazaba bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu kuko bazaba barize ibintu bimwe.

‎Umunsi w'itangizwa rya TDS waranzwe n'imikino itatu y'abato yagaragayemo ishyaka n'impano ziri kuzamuka.

Mu bahungu batarengeje imyaka 14, PSG Academy Rwanda yatsinze ES Nyamagabe ibitego 3-2, mu gihe mu bakobwa bari munsi y'iyo myaka, PSG Academy Rwanda yatsinze GS Remera Rukoma ibitego 3-1.

Umukino wasoje ibirori wahuje abahungu batarengeje imyaka 16, aho Runda TSS yo mu Karere ka Kamonyi yatsinze PSG Academy Rwanda ibitego 3-2.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now