Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yatangaje ko batatunguwe n'igisubizo bahawe na Rwanda Premier League yabateye utwatsi ku bujurire bwabo.
Uyu muyobozi uzwi nka KNC yemeje ko bagiye gukomeza inzira y'amategeko biyambaza FERWAFA kuko umukino batewemo mpaga na Rayon Sports ugomba gusubirwamo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane nyuma y'uko iyi kipe yahanishijwe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw.
Iki gihano cyatanzwe kubera kutagaragara kuri Stade Amahoro ku mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona wari kuyihuza na Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026.
Gasogi United yari yanze gukina uyu mukino yitwaje ko wimuwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Wavanywe kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda wimurirwa kuri Stade Amahoro Saa Yine z'ijoro iyi kipe itabimenyeshejwe mbere y'iminsi itanu nk'uko amategeko abiteganya.
Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1 KNC yavuze ko bakiriye igisubizo cya Rwanda Premier League gishimangira ko icyemezo cyafashwe ari cyo, ariko nticyabatungura.
Yagize ati “Ibyo yasubije ni ibyo n’ubundi twari twiteze kugira ngo tubikomerezeho mu kujurira kwacu. Ntabwo Rwanda Premier League yari gusubiza ivuga ngo rwose twishe amategeko.”
Uyu muyobozi yakomeje anenga imiterere y'urwego rutegura Shampiyona agaragaza ko rufite ibyuho mu mategeko yarwo.
Yasobanuye ko amategeko ateganya ko ikipe yandikira Ubunyamabanga bwa Rwanda Premier League nyamara mu by'ukuri ubu bunyamabanga butabaho.
KNC yagaragaje ko uru rwego ruhagarariwe n'Inama y’Ubutegetsi n’Umuyobozi Mukuru bityo bikaba bigoranye kwandikira ikintu kitariho.
Yashimangiye ko ikibazo bafite atari uguhangana na Rwanda Premier League cyangwa Rayon Sports, ahubwo ari uguharanira ko amategeko yubahirizwa.
Yagize ati “Ubu abanyamategeko bacu icyo bari bukore ni ukwandikira ubunyamabanga bwa FERWAFA, ubundi bwo bukajyana ikirego mu rwego rubishinzwe.”
Amategeko ya Rwanda Premier League ateganya ko uruhande rutishimiye icyemezo rwandikira Komisiyo ishinzwe Amarushanwa ya FERWAFA mu masaha 24.
Iyi komisiyo igomba guterana bitarenze amasaha 48 kugira ngo ifate umwanzuro ndakuka udashobora kujuririrwa.
Leave a Comment