Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yavuze ko abakinnyi bishimiye kongera guhura na Pyramids FC ku nshuro ya gatatu kuko igihe cyo kwihorera ari iki.
Ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro n'itangazamakuru kibanziriza umukino nyirizina, cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Nzeri 2025.
Yagize ati "Ni amahirwe kuri twe, ko tugomba kwitanga. Twese turi hamwe kugira ngo tuzabone umusaruro (...) Pyramids ni ikipe nziza iyoboye muri Afurika, ariko kuri twebwe nk'abakinnyi gutombora ikipe zikomeye ni amahirwe, bidutera akanyabugabo kuko ibivugwa hanze tutabyitaho; tureba mu kibuga. Aho kugira ngo dutombore ya kipe baba basuzuguye, imana ijye idufasha dutombore za Al Ahly, Mamelodi [Sundows], za Kaizer [Chiefs]."
Uyu musore uri mu barambye muri iyi kipe yambara umukara n'umweru yahishuye ko n'ubwo hari bamwe babashinja gutinya Pyramids, ko ahubwo yahamya ko na yo ibatinya.
Yasabye abafana ba APR FC kuza kubatera ingabo mu bitugu ari benshi kuko bazatahana ibyishimo.
Ati "Icyo nabwira abafana ni ukuza ku munsi w'ejo batikandagira badushyigikire, natwe tugaragaze inshingano zacu mu kibuga. Intego ni uko tuzayitsinda, tukayitsinda umukino ubanza n'umukino wo kwishyura, ubundi tukajya mu kindi cyiciro."
Niyomugabo yavuze ko bitewe n'ikibazo cy'imvune y'izuru amaranye igihe, amahirwe menshi ari uko azakina umukino ubanza yambaye "mask" yabugenewe.
Kwinjira muri Kigali Pelé Stadium ahazabera uyu mukino uri ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira, saa Munani z'igicamunsi, ni amafaranga 5.000 Frw ahadasakaye. Regular ni 10.000 Frw, VIP ni 20.000 Frw, mu gihe VVIP yo ari 30.000 Frw.
Leave a Comment