Umunyarwanda ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ hagati, Hakim Sahabo, yageze mu Murwa Mukuru w’u Bugereki, Athens, aho agiye gusoza ibiganiro no gushyira umukono ku masezerano yo gukinira AEK Athens F.C.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 20 yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Athens, nyuma yo kuva mu Bubiligi aho yakiniraga Standard de Liège.
Amakuru yizewe avuga ko AEK Athens yatsinze urugamba rwo kwegukana uyu mukinnyi, nyuma yo kwemera kumutangaho miliyoni 1,5 z’Amayero (asaga miliyari 2,6 Frw).
Uretse aka kayabo kishyuwe, amasezerano avuga ko Standard de Liège izahabwa 20% by’amafaranga azava muri uyu mukinnyi igihe yaramuka agurishijwe n’iyi kipe yo mu Bugereki mu gihe kiri imbere.
Mbere y’uko yerekeza mu Bugereki, Hakim Sahabo yifuzwaga n’amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi arimo Rangers F.C. yo muri Écosse, ndetse na Atalanta na Bologna zo mu Cyiciro cya Mbere mu Butaliyani (Serie A).
Icyakora AEK Athens ni yo yagaragaje ubushake bwinshi bwo kumwegukana ndetse yuzuza ibyifuzo bya Standard de Liège yari imaze igihe ishaka kumurekura dore ko amasezerano ye yari asatiriye umusozo.
Sahabo agiye gukinira imwe mu makipe y’ubukombe mu Bugereki. Kugeza ubu, AEK Athens ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 44 ku munsi wa 18, ibintu bimuha amahirwe yo guhita akinira ibikombe no kugaragara mu mikino y’i Burayi.
Muri iyi kipe, Sahabo arahasanze undi mukinnyi, Razvan Marin, bigeze gukinana muri Standard de Liège, ibishobora kumufasha kumenyera vuba ubuzima bwo muri iki gihugu.
Hakim Sahabo yageze muri Standard de Liège mu 2023, abanza gukinira ikipe y’abato (SL16 FC) mbere yo kuzamurwa mu nkuru. Muri rusange, yakiniye iyi kipe imikino 34 mu marushanwa yose, akina iminota 1635.
Yigeze no gutizwa amezi atandatu muri Beerschot, gusa ntiyabashije kubona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga muri Standard de Liège, ari na cyo cyatumye impande zombi zemeranya gutandukana.
Ku rwego mpuzamahanga, amaze guhamagarwa mu Mavubi inshuro icyenda, nubwo muri ibi bihe bya vuba atagiye yifashishwa n’abatoza bitewe ahanini n’ibibazo byo kutumvikana byagiye bivugwa hagati ye na bo.
Leave a Comment