Uyu Murundi umaze amezi atatu ahawe inshingano zo kungiriza, yabibwiye abanyamakuru nyuma y'umukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 3-1, ku wa Gatandatu saa Kumi n'Ebyiri n'igice kuri Kigali Pelé Stadium.
Yagize ati "[Ngiriwe icyizere] nagerageza kuko ntabwo bwaba ari ubwa mbere ntoza ikipe ndi Umutoza Mukuru. Natoje Vital'O, natoje Flambeau du Centre, Flambeau du l'Est... ayo yose ni amakipe atwara ibikombe kandi ahagararira u Burundi [mu mikino nyafurika]."
Haruna yavuze ko itandukaniro hagati y'imikinire ye n'iy'Umutoza Mukuru, Afhamia Lotfi, ari uko we ashingira ku kwiharira umukino.
Ati "Buri mutoza wese agira uburyo ayoboramo umukino. Njye rero aho nanyuze hose, umusaruro nywukomora ku gutembereza umupira no gutegura abakinnyi mu mutwe (psychologique). Akenshi mbasaba gukina nta gitutu kandi bisanzuye."
Mu mpinduka zagaragariye abarebye umukino, ni uburyo bw'imikinire bwa Rayon Sports bwari bwahindutse ndetse no kongera guha umwanya ubanza mu kibuga myugariro w'ibumoso, Musore Prince, na Aziz Bassane wanabaye Umukinnyi w'Umukino nyuma yo gutanga umupira wavuyemo igitego cya mbere, agakorerwaho penaliti yahushijwe na Abedi Bigirimana ndetse agatsinda n'igitego cya nyuma.
Umutoza Haruna yakomeje agira ati "[Lotfi] we akenshi yakundaga gukinisha 3-5-2 [uburyo bw'imikinire], ariko njye nakinishije [ba myugariro] bane.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, aherutse gutangaza ko guhagarika Afhamia Lotfi n'umwungiriza we Azouz Lotfi ukwezi ari ugukurikiza ibiri mu masezerano ye, ariko ko umwanzuro wafashwe ko atazongera gutoza ikipe.
Icyakora uyu muyobozi w'iyi kipe ikomoka i Nyanza yavuze ko vuba aha bazaba babonye undi mutoza mushya.
Yagize ati "Turashaka umutoza wo muri Afurika kuko bo baraza bagakomereza aho bigeze. Mu bo turi gushaka harimo abo muri Sénégal, Cameroun, Côte d’Ivoire n’ahandi. Mu cyumweru gitaha azaba ahari.”
Gutsinda Rutsiro FC byatumye Rayon Sports igira amanota arindwi, ifata umwanya wa kabiri by'agateganyo mbere y'uko andi makipe akina yose akina imikino yayo y'umunsi wa kane.
Ku munsi wa gatanu wa Shampiyona, Gikundiro izakira Amagaju FC tariki 24 Ukwakira, saa Kumi n'Ebyiri n'igice kuri Kigali Pelé Stadium.
Umutoza Haruna Ferouz yiteguye kuba Umutoza Mukuru mu gihe ubuyobozi bwamuha icyizere.
Leave a Comment