Ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili, yasobanuye ko ibi byemejwe nyuma y'ibiganiro n'ubuyobozi bwa Stade Amahoro ntibabashe kumvikana ku nyungu.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star yagaragaje ko iyi kipe yimuye uyu munsi mu rwego rwo gushaka icyo izasigarana nyuma y'igikorwa.
Yagize ati "Hari urwego abayicunga bayishyizeho ariko na Rayon Sports hari icyo ireba iba igomba gusigarana mu gihe yakoze igikorwa nk'iki kuko twese turi abacuruzi."
Uwizeyimana yamaze impungenge abafana bari bamaze kugura amatike yo kwinjira kuri Stade Amahoro, yemeza ko atazateshwa agaciro kuko uburyo bwo kuyagenzura ari bumwe nta cyahindutse.
Yasobanuye ko itike ya make yavuye ku mafaranga 3.000 Frw igashyirwa ku 5.000 Frw ariko abari bayaguze mbere batari bwishyuzwe andi.
Yagize ati "Uwari wayiguze mbere ntazabuzwa kwinjira kuri Kigali Pelé Stadium kuko izi mpinduka zabayeho si we zaturutseho."
Ibi birori ngarukamwaka byitezwe tariki ya 18 Nyakanga 2026, bizasozwa n'umukino wa gicuti Rayon Sports izakinamo na Gor Mahia yo muri Kenya yitegura imikino Nyafurika.
Uyu munsi uzifashishwa mu kwerekana abakinnyi bashya, abatoza, abafatanyabikorwa ndetse no kumurika umwambaro ikipe izakoresha mu mwaka utaha w'imikino.
Uyu mukino kandi uzafasha amakipe yombi kwitegura neza imikino y'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizabera mu Rwanda ndetse na CAF Confederation Cup.
Leave a Comment