Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yashimangiye ko abakinnyi bashya bahamagawe bafite ubuhanga bugaragara, ariko asaba ko bahabwa umwanya uhagije kugira ngo babashe kwerekana ibyo bashoboye kuko iminsi micye bamaranye idahagije ngo umuntu abacire urubanza.
Ibi Bizimana yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, ari kumwe n'Umutoza Mukuru Stephen Constantine, mu rwego rwo kwitegura umukino u Rwanda ruzahuramo na Grenada ku wa Gatanu Saa Tatu z'ijoro kuri Stade Amahoro, umukino ufungura Itsinda A mu irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026.
Mu bakinnyi bashya bategerejwe kugaragaza urwego rwabo muri iyi mikino harimo umunyezamu Bigirimana Hugo, Ndayishimiye Karl Matteo, ndetse n'abavandimwe batatu bavuzwe cyane ari bo Mickels Joy Slayd, Mickels Joy Lance na Mickels Leroy Jacques.
Kapiteni Bizimana yagaragaje icyizere abafitiye, ariko atanga inama y'uko bakwiriye kwihanganirwa.
Yagize ati “Buri mukinnyi wese uhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu aba afite icyo aje gutanga. Ni abakinnyi beza ariko iminsi itatu yonyine bakoze imyitozo ntibyakwereka neza ubuhanga bw'umukinnyi. Ni ukubaha umwanya bakerekana ibyo bashoboye ariko kuri njye nabonye ari abakinnyi beza.”
Kuri uyu mukino w'amateka ugomba guhuza u Rwanda na Grenada bwa mbere, Bizimana Djihad yizeje Abanyarwanda ko ikipe yiteguye neza gushaka intsinzi kugira ngo ibafashe kwegukana igikombe cy'Itsinda A rya FIFA Series, asaba abafana kuzura Stade Amahoro kuko bibongerera imbaraga.
Yagize ati “Ndabizi neza ko Abanyarwanda bakunda umupira kandi ikipe yacu yiteguye neza. Iyo abafana baje muri stade bigaragara neza kandi byongerera imbaraga umukinnyi. Bazaze ari benshi kandi bazataha bishimye.”
Leave a Comment