Rayon Sports FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1 mu mukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n'Ebyiri n'igice, kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino ntiwarebwe cyane n'abakunzi ba Rayon Sports yari yakiriye, bitewe n'uko ikipe yabo imaze iminsi ititwara neza, ibyanatumye Umutoza Mukuru, Afhamia Lotfi, ahagarikwa ukwezi by'agateganyo.
Gikundiro yatangiye neza umukino, itsinda igitego cya mbere ku munota wa mbere w'umukino. Iki gitego cyatsinzwe na Tambwe Gloire uherutse gutorwa nk'umukinnyi w'ukwezi kwa Nzeri, binyuze ku buryo bwari buremwe na Aziz Bassane.
Abakunzi ba Murera bari batangiye kwizera ko akazi karaborohera uyu mugoroba, baje kongera kwiheba ubwo nyuma y'iminota irindwi gusa Rutsiro FC yahitaga igombora binyuze kuri Mumbere Malikidogo Jonas.
Rayon Sports yari mu rugo, yakomeje gushaka uburyo bwo kubona igitego kugira ngo bajye kuruhuka bayoboye. Byasabye kurindira umunota wa 42 kugira ngo Umurundi, Bigirimana Abedi, ashyire mu izamu umupira wari uvuye ku ruhande rw'iburyo.
Bakiva kuruhuka, Rutsiro FC yagerageje kwikanyiza ishaka uko yabona igitego cya kabiri cyo kwishyura, ariko uburyo buke babonaga ntibahite babubyaza ibitego.
Nyuma yo guhusha uburyo bwinshi ku ruhande rwa Rayon Sports, bongeye guhusha na penaliti yakorewe Aziz Bassane, maze umunyezamu Nzaba Ebini akuramo iyi penaliti yatewe na Abedi.
Umukino urimo ugana ku musozo, Aziz Bassane wagize umukino mwiza cyane, yaje gushyiramo agashinguracumu ka Rayon Sports ku mupira yari ahawe na Tambwe, maze Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz, abona intsinzi ye ya mbere nyuma yo gusigarana ikipe.
Rayon Sports yahise igira amanota arindwi, ifata umwanya wa kabiri by'agateganyo mbere y'uko andi makipe akina imikino yayo y'umunsi wa kane.
Umutoza Bizimuremyi Radjabu ari mu mazi abira nyuma y'uko Rutsiro FC itarabona inota na rimwe mu mikino ine imaze gukinwa muri Shampiyona, ibiyishyira ku mwanya wa nyuma ku rutonde.
Iyi kipe iterwa inkunga n'Akarere ka Rutsiro izasura Musanze FC mu mukino utaha, mu gihe Rayon Sports izaba yakiriye Amagaju FC.
Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, AS Kigali yatsinze Marine FC igitego 1-0, AS Muhanga inganya na Etincelles FC igitego 1-1, naho Bugesera FC inganya na Gasogi United 0-0.
Ejo ku Cyumweru Police FC izakina n’Amagaju FC saa Cyenda, mbere yuko APR FC yakira Mukura VS saa Kumi n’Ebyiri n'igice kuri Kigali Pelé Stadium.
Leave a Comment