APR FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda.
Uyu mukino wagaragayemo amahirwe menshi yo gutsinda ku mpande zombi, ariko ntihaboneke igitego.
APR FC yatangiye umukino isatira, ikinira cyane mu rubuga rwa Kiyovu Sports binyuze kuri Ruboneka Bosco na Hakim Kiwanuka. Mu minota ya mbere, Ruboneka yagerageje ishoti ryo hasi ryafashwe neza n’umunyezamu James Djaoyang.
Kiyovu Sports na yo yaje kuzanzamuka itangira kotsa igitutu ikipe y’Ingabo. Nsanzimfura Keddy wigaragaje cyane hagati mu kibuga, yageragezaga gutanga imipira ishobora kuvamo ibitego, mu gihe Sandja Moise Bulaya na we yageragezaga guterera kure, ariko umunyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC akitwara neza.
Ku munota wa 20, Kapiteni wa Kiyovu Sports, Amiss Cedric, yavunitse, asimburwa na Uwineza Rene. Izi mpinduka zahaye Kiyovu imbaraga zindi mu busatirizi.
Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cya mbere ariko biranga. Ku munota wa 42, APR FC yabonye amahirwe akomeye ubwo Niyomugabo Claude yahinduraga umupira mwiza imbere y'izamu, Lamine Bah awushyizeho umutwe, umunyezamu James arawufata. Muri iyo minota kandi ku ruhande rwa Kiyovu, Nsanzimfura Keddy yateye coup-franc ikomeye, ariko ku bw'amahirwe make inyura ku ruhande rw’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, umutoza Abderrahim Taleb wa APR FC yakoze impinduka ashaka uburyo yatobora ubwugarizi bw'Urucaca, yinjizamo Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan. Haringingo Francis wa Kiyovu na we yinjije mu kibuga Bukuru Christophe na Rukundo Abdul Rahman mu kongera akagufu mu busatirizi.
Amakipe yombo yakomeje gukina, ariko ukabona ko nta n'imwe ikora ikinyuranyo ngo itere icyikango ngenzi yayo, cyo kuba yayivumba igitego.
Umukino wahinduye isura ku munota wa 81, ubwo Ronald Ssekiganda wa APR FC yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Rukundo Abdulrahman. Iyi karita yahaye Kiyovu Sports amahirwe yo guhindukirana APR FC, itangira kuyisatira cyane.
Mu minota ya nyuma y'umukino, Nsanzimfura Keddy yongeye gutera ishoti rikomeye ashaka kubabaza iyi kipe yambara umukara n'umweru yahoze akinira, ariko ishoti yateye rikurwamo na Ishimwe Pierre, waje no guhabwa ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino.
Nubwo habonetse iminota itandatu y’inyongera, nta kipe yabashije kubona igitego, maze umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC yagize amanota arindwi mu mikino itatu imaze gukina, mu gihe Kiyovu Sports yo ifite amanota atandatu mu mikino itanu.
Nsanzimfura Keddy yatowe nk'Umukinnyi w’Umukino.
Mu yindi mikino y'umunsi wa gatanu yabaye, Musanze na Rutsiro baguye miswi igitego 1-1, Etincelles FC na Gorilla FC banganya 0-0, Mukura VS itsinda AS Kigali 2-0, mu gihe AS Muhanga yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Ejo hashize ku wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze Amagaju FC igitego 1-0, Gicumbi FC itsinda Gasogi United ibitego 2-0.
Ku munsi w'ejo ku Cyumweru, Marine y'umutoza Rwasamanzi Yves izakira Police FC ya Ben Mussa, saa Cyenda kuri Stade Umuganda.
Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo
Ssekiganda Ronald yeretswe ikarita itukura
Abakunzi b'Urucaca mu mabara y'ikipe yabo
Kiyovu Sports yarushije APR FC kwiharira umukino
Leave a Comment