Liverpool itahabwaga amahirwe na benshi yatsinze Real Madrid
Liverpool itahabwaga amahirwe na benshi yatsinze Real Madrid
Liverpool yigaragaje nk’ikipe ikiri ku rwego rwo hejuru muri Champions League nyuma yo gutsinda Real Madrid igitego 1–0, mu mukino wabereye kuri Anfield Stadium ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025.

Igitego rukumbi cyaranze uyu mukino, cyabonetse ku munota wa 63, ubwo Alexis Mac Allister yatsindaga n’umutwe nyuma yo gusanganira mu kirere umupira watewe na Dominik Szoboszlai kuri coup-franc. Umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, wari wagize uruhare runini mu gutuma igice cya mbere kirangira ari 0-0 kubera imipira ibiri ya Szoboszlai ndetse n'umutwe wa Virgil Van Dijk yakuyemo, kuri iyi  nshuro ntiyabashije gtabara.

Abakinnyi Los Blancos isanzwe igenderaho, Kylian Mbappé, Vinícius Júnior na Jude Bellingham, ntibigeze bagaragaza amashagaga nk'ayo baherutse kugaragaza batsinda mukeba FC Barcelona. 

Nubwo Real Madrid yihariye umupira ku kigero cya 61% mu mukino wose, yageze ku izamu rya Liverpool inshuro zibarika.

Trent Alexander-Arnold yinjiye mu kibuga mu minota ya nyuma, ariko ntiyabasha kugira uruhare mu gutuma ikipe ye igombora.

Umutoza Arne Slot yavuze ko iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’imbaraga Liverpool ifite igihe cyose ikoreye hamwe. Ati “Gutsinda ikipe nk’iyi birerekana ko dufite icyerekezo gikomeye, n’iyo ibintu bitagenze neza imbere mu gihugu, turacyashobora guhangana ku rwego rwo hejuru.”

Liverpool yahise igira amanota icyenda muri Champions League, ikaba iri ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsinda imikino itatu muri ine.

Liverpool izasura Manchester City tariki ya 9 Ugushyingo mu mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now