Lomami yagishije inama Pavelh Ndzila ku cyakorwa ngo Rayon Sports yubure umutwe
Lomami yagishije inama Pavelh Ndzila ku cyakorwa ngo Rayon Sports yubure umutwe
Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yagaragaye agirana ibiganiro byihariye n’umunyezamu Pavelh Ndzila, amwifashisha "nk’inararibonye" kugira ngo atange inama z’icyakorwa ngo Gikundiro ikosore amakosa y’ubwugarizi yatumye itakaza amanota mu mikino iheruka.

Ibi byabaye mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2024, ubwo Rayon Sports yiteguraga umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona uzayihuza na Gorilla FC.

Mu gihe uyu munyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville amaze iminsi yarabuze umwanya ubanzamo nyuma y’umukino wa APR FC, Lomami yamwegereye nk’umukinnyi mukuru,amusaba gutanga ishusho y’uko abona ikipe ihagaze n’aho abona hakwiye gukosorwa.

Agaruka ku biganiro bagiranye, Lomami yagize ati "Mufata nk'umunyezamu Mukuru. Nari ndimo mubaza uburyo abonamo ikipe, 'Ni gute muri kugenda mutsindwa? Uyu munsi urakinnye, ejo...wowe nk'umuntu w'inararibonye, ni iki dukwiye gukosora?'"

Lomami yakomeje avuga ko Ndzila yamugaragarije ko hari ibikwiye gukosorwa mu bwugarizi bw’ikipe kugira ngo hirindwe ibitego byoroshye bari kwinjizwa.

Yagize ati "Nibwo yari arimo kumbwira uburyo ubwugarizi bwacu tugomba kureba uko twabukosora. Namuganirije ku giti cyanjye mubaza uko bimeze kuko n'undi [Mugisha Yves] ejo nzamuganiriza kuko dufite imyitozo mu gitondo, mubaze na we kuri icyo kibazo numve."

Ibi biganiro bije mu gihe Pavelh Ndzila atari mu bihe byiza haba mu kibuga no hanze yacyo. 

Uyu munyezamu watangiye umwaka w’imikino ari we nimero ya mbere, yaje gutakaza umwanya ubanzamo ugahabwa Mugisha Yves, nyuma y’umukino wa Shampiyona Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0.

Kutabanza mu kibuga byakurikiwe n’amagambo menshi, aho uyu munyezamu aherutse kwandika ubutumwa bukomeye kuri Instagram yikoma itangazamakuru ryo mu Rwanda, arishinja kwibasira abanyamahanga no kubahimbira ibihuha bya 'Match-fixing' (Kugurisha imikino) igihe bakoze amakosa.

Muri ubwo butumwa, Ndzila yari yagereranyije amakosa ye n’aya Manuel Neuer wa Bayern Munich, avuga ko mu Rwanda ho bidafatwa nk'amakosa tekiniki asanzwe, ahubwo ko byitwa ruswa. 

Yongeyeho ko "Ntekereza ko umunyamakuru w'umunyamwuga yagakwiye kujya kwiga mbere yo guhimba amakuru y'ibinyoma adafitiye gihamya, agamije gusa kubona views."

Mu kwitegura Gorilla FC, Lomami yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports bakwitega impinduka mu bakinnyi bazabanza mu kibuga kugira ngo bagerageze gushakira ibisubizo mu bakinnyi bose bafite.

Gusa yirinze kwemeza niba Pavelh Ndzila azasubira mu izamu, ashimangira ko iby’abanyezamu bireba umutoza wabo wihariye.

Ati "Ikipe ifite umutoza w'abanyezamu [Ndayishimiye Eric 'Bakame']. Ni we uduha umunyezamu ubanzamo."

Rayon Sports irakira Gorilla FC ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza, mu mukino isabwamo intsinzi kugira ngo igarurire icyizere abafana bayo bamaze iminsi barihebye.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now