Umukinnyi w’Umunyarwanda, Manishimwe Djabel, yavuze ko yizeye ko Police FC izegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, kuko yujuje byose nkenerwa.
Nyuma yo gusinya muri Police FC no gutangira imyitozo ye ya mbere ku wa Kabiri, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yasobanuye ko intego azanye muri Police FC ari ugutwara ibikombe.
Ati “Naganiriye n’ubuyobozi bwa Police FC, intego bafite ni ugutwara igikombe. Icyo nsabwa ni ugukora ibyo ngomba gukora nk’umukinnyi, nkazana imbaraga zanjye kugira ngo tugere ku ntego."
Uyu mugabo ukina mu kibuga hagati, yavuze kandi ko atemeranya n'abavuga ko Police FC itatwara Igikombe cya Shampiyona bashingiye ku kuba nta ho yari yabikora.
Ati "Ntekereza ko Police FC ifite amahirwe yo kugitwara kuko buri gihe habaho inshuro ya mbere. Kugira ngo ikipe itware igikombe bisaba gukomera mu bakinnyi, mu batoza no mu buyobozi. Ntekereza ko Police FC ifite ibyo byose, ni ikipe ihagaze neza kandi ifite amahirwe yo kwegukana igikombe."
Uyu mukinnyi wahoze muri APR FC, yanabereye Kapiteni, yavuze ko indi mpamvu yoroheje ibiganiro byo gusinyira Police FC, ari uko agiye gukorana n'abo babanye mu myaka ishize.
Ati "Ben Moussa ni umutoza mwiza, twakoranye muri APR FC dutwara igikombe. Urebye aho agejeje Police FC, biratanga icyizere. Muri iyi kipe harimo abakinnyi twakinanye ahantu hatandukanye, yaba mu ikipe y’igihugu cyangwa mu yandi makipe. Ibyo byose byampaga impamvu yo kuyerekezamo."
Djabel w'imyaka 27 yakiniraga Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq, yagiyemo avuye muri Al Quwa Ali-Jawiya na yo yo muri icyo gihugu.
Yatangiriye gukinira umupira w'amaguru mu Isonga FA, mbere yo kujya muri Rayon Sports yakiniye imyaka itanu. Yavuye muri Murera ajya muri APR FC, anyura muri Mukura VS igihe gitoya mbere yo kwerekeza muri USM Khenchela yo muri Algeria.
Magingo aya, Police FC ya Ben Mussa ni iya mbere ku rutonde rwa Shampiyona y'uyu mwaka kuko imaze gutsinda imikino itatu yose imaze gukinwa.
Iyi kipe yambara ubururu bw'ikirere izakira Amagaju FC mu mukino w'umunsi wa kane uzaba tariki 19 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda.
Leave a Comment