Mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Komite Nyobozi, Kinyamupira ifitiye kopi, yanditse ati "Nanditse iyi baruwa ngira ngo nitandukanye n’icyemezo mwafashe cyo guhagarika abo batoza navuze haruguru [ba Lotfi] kuko nsanga waragifashe ku giti cyawe, atari icyemezo cya Komite Nyobozi, bityo ko n’igihe havuka ingaruka ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiriye kwitirirwa Umuryango wa Rayon Sports."
Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yandikiye aba batoza tariki ya 13 Ukwakira, abasaba guhagarika inshingano zabo mu ikipe.
Uruhande rw'Umutoza Afhamia Lotfi ntirwigeze rwishimira inzira byanyuzemo ngo uyu mutoza ahagarikwe, nk'uko Umujyanama we, Habimana Hussein, aherutse kubitangariza SK FM.
Yagize ati "[...] Nta biganiro byabayeho. Kumusangisha ibaruwa mu Nzove yagiye mu myitozo ni imiyoborere iciriritse cyane ku buryo mudashobora kumva. Kugeza uyu munsi turacyategereje ibaruwa kuko natwe turayikeneye kugira ngo niba hari uburyo bwo kwirwanaho tubutangire.”
Habimana yavuze ko bagomba kurega Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kuko hari ingingo zisaga 10 ziri mu masezerano impande zombi zagiranye, ikipe itubahirije.
Uyu mugabo kandi yateye utwatsi iby'amezi atatu bivugwa ko biri mu masezerano ko ariyo umutoza agomba guhabwa nk'imperekeza mu gihe Rayon Sports yahitamo gutandukana na we.
Ati "Amafaranga azishyurwa arenze biriya by’amezi 17 n’ibindi. Hari indishyi, hari amatike y’umuryango wa Lotfi waheze mu Misiri kandi mu masezerano birimo, n’ibindi bintu byinshi. Amasezerano nta gaciro na kamwe azaba afite kuko ntiyigeze yubahirizwa.”
Kuva Komite Nyobozi ya Rayon Sports yatorwa mu Ugushyingo 2024, yakunze kurangwamo umwiryane no kutumva ibintu kimwe hagati ya Perezida Twagirayezu n'abo bafatikanyije kuyobora ikipe, barimo na Muhirwa Prosper. Ibi byatumye uwari Visi Perezida wa Kabiri, Ngoga Roger Aimable, yegura nyuma y'inama y'Inteko Rusange yabaye mu ntangiriro za Nzeri 2025.
Mu mikino itatu imaze gukinwa, Rayon Sports ifitemo amanota ane ku icyenda yashobokaga. Yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, itsindwa na Police FC igitego 1-0 mbere yo kunganya na Gasogi United ibitego 2-2. Ibi bibaye mu gihe iyi kipe kandi iheruka gusezererwa na Singida Big Stars muri CAF Confederation Cup, ku giteranyo cy'ibitego 3-1.
Kuri ubu iyi kipe ikomoka i Nyanza ikomeje imyitozo mu Nzove hamwe n'Umutoza Wungirije, Umurundi, Haruna Ferouz. Bari kwitegura umukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona, Gikundiro izakiramo Rutsiro FC tariki 18 Ukwakira, kuri Kigali Pelé Stadium, saa Kumi n'Ebyiri n'igice.
Leave a Comment