Mukura VS yaguye miswi na Kiyovu Sports i Huye
Mukura VS yaguye miswi na Kiyovu Sports i Huye
Mu minota cumi n'itanu ya mbere y'umukino, amakipe yombi yageragezaga kugera imbere y'izamu, ahanini binyuze ku mipira y'imiterekano babonaga. 

Ku munota wa 13, Nsanzimfura Keddy yateye coup-franc yashoboraga gutuma Urucaca rufungura amazamu, icyakora Sebwato Nicholas akuramo uyu mupira wari uremereye. 

Ubu buryo bwabonetse nyuma ya bubiri Mukura VS yagerageje, rutahizamu Malanda Destiny ntiyabasha kuboneza mu izamu. 

Uyu mugabo washakiraga ibitego iyi kipe yambara umukara n'umweru yongeye kubona amahirwe akomeye ku munota wa 17 ubwo yakiraga umupira mu rubuga rw'amahina ahagaze wenyine, awushyize ku mutwe uca ku ruhande gato. 

Mukura VS yakinaga neza muri iyi minota, yongeye guhusha uburyo bw'igitego ku munota wa 21, ubwo bateraga koruneri, myugariro Ishimwe Abdoul ateye umupira agaramye uca hejuru y'izamu rya James Djaoyang. 

Uburyo bukomeye imbere y'izamu ku ruhande rwa Kiyovu Sports bwongeye kuboneka ku munota wa 24 w'umukino. Umunya-Sénégal, Cherif Bayo, yazamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo, awuhinduye imbere y'izamu usanga Amissi Cedric ahagaze neza, awusanganira mu kirere, ateye 'bicycle kick' Sebwato wari maso awukuramo. 

Iminota 15 ya nyuma y'igice cya mbere yihariwe na Kiyovu Sports yahanahanaga neza binyuze kuri Bayo, Kapiteni Cedric ndetse na Karim Makenzi. 

Muri uko gusatira cyane, rutahizamu Sandjo Bulaya wari urinzwe cyane na Ishimwe Abdoul, yaje kumwinyufura ku munota wa 39, ateye n'umutwe umupira Makenzi yari amuhaye uca hejuru y'izamu. 

Iminota ibiri yongewe ku gice cya mbere yarangiye nta zindi mpinduka zibayeho, bajya kuruhuka ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku makipe yombi. Ku ruhande rwa Mukura VS, Iradukunda Elie Tatou utagize umukino mwiza yasimbuwe na Niyonizeye Fred, mu gihe Cherif Bayo yahaye umwanya Mutunzi Darcy.

Igice cya kabiri cyatangiye umupira ukinirwa hagati mu kibuga, aho nta buryo bwinshi bwaremwaga ku mpande zombi.

Icyakora mu munota wa 52 Malanda yongeye kubona amahirwe yo gufungura amazamu, gusa umupira yongeye gushyira ku mutwe uvuye muri koruneri wagiye hejuru y'izamu.

Ku munota wa 60 Mutunzi Darcy yabonye uburyo imbere y'izamu ari wenyine, ariko ahusha umupira yari ahawe na rutahizamu Sandjo Bulaya. Ni uburyo bwari bubonetse biturutse ku mupira myugariro Abdul yari atakaje, Amiss Cedric akawakira; mbere yo kuwukinana na bagenzi be.

Nyuma y'iminota itanu gusa, Cedric uri mu bagoye Mukura VS yongeye gucomekera umupira Bulaya, wenyine imbere y'izamu nyuma yo gusiga Ishimwe Abdoul, umupira ananirwa kuwushyira mu nshundira, Abayovu baritotomba.

Mukura VS yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino yongeye guhusha ubundi ku munota wa 75. Uwumukiza Obed yahawe umupira mwiza na Malanda, wawutanze akoresheje igituza, uyu myugariro w'iburyo abura igipimo ry'izamu mu kuguru, birangira awuteye ku ruhande.

Umutoza Haringingo Francis yakoze izindi mpinduka ku munota wa 80, Amiss Cedric na Sandjo Bulaya baha umwanya Uwineza Rene na Fidali Uwiyaremye. 

Kuri uwo munota kandi Umutoza Canisius yakuyemo Kwizera Tresor ashyiramo Samuel Pimpong mu rwego rwo gushaka igitego cyabaha intsinzi.

Iminota icumi ya nyuma yaranzwe no gupfusha ubusa imipira y'imiterekano yabonekaga ku mpande zombi. Umusifuzi Uwikunda Samuel yasoje umukino nta kipe n'imwe ibonye igitego.

Kapiteni w'Urucaca, Amiss Cedric ni we watowe nk'umukinnyi w'umukino.

Mukura VS yahise ijya ku mwanya wa gatanu by'agateganyo n'amanota atanu, mu gihe Kiyovu Sports yo iri ku mwanya wa munani n'amanota ane.

Ku munsi wa kane wa Shampiyona, Mukura VS izasura APR FC tariki 19 Ukwakira, naho Kiyovu Sports yakire Musanze FC bukeye bwaho.

Mu yindi mikino y'umunsi wa gatatu imaze gukinwa: ku wa Gatanu As Kigali yaguye miswi na Gorilla FC igitego 1-1, mu gihe kuri uyu wa Gatandatu Musanze yanganyije na Bugesera FC 0-0, Marines na yo itsinda Rutsiro ibitego 2-0.

Ku Cyumweru Gasogi United izakira Rayon Sports saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, nyuma yaho saa Kumi n'Ebyiri Police FC ihakirire As Muhanga. Ni mu gihe kuri Stade Kamena i Huye ho hazabera umukino Amagaju azakiramo Gicumbi FC. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now