Kuri uyu wa Kane nibwo Musanze FC yashyize hanze imyenda 3 izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-26.
Ni imyenda igizwe n’umwenda izajya yambara murugo, umwenda izajya yambara yasuye ndetse n’umwenda wa gatatu.
Nyuma yaho iyi kipe ihunduriye ubuyobozi, iyi myenda nayo yahise izaho umuterankunga mushya ariwo Samsung 250.
N’ubwo akarere ka Musanze ariko muterankunga mukuru,
Samsung 250 nayo yaje gushyira itafari ku musaruro w’iyi kipe, aho ariyo yaguze imyambaro ni bikoresho byose ikipe izakoresha muri iyi Season.
Musanze FC imaze gukina imikino 2 ya shampiyona, aho imaze gutsinda umukino umwe batsinzemo As Kigali mu gihe umukino ufungura batsinzwe na Mukura igitego 1-0.
Ku munsi wa 3 wa Shampiyona, Musanze FC kuri uyu wa 6 izakira Bugesera FC kuri sitade Ubworoherane, akaba ari nabwo bazatangira gukoresha iyi myenda.
Leave a Comment