Myugariro Aimable Nsabimana yerekeje hanze
Myugariro Aimable Nsabimana yerekeje hanze

Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, yafashe indege mu ijoro ryatambutse aho agiye gusinyira iyi kipe ikina icyiciro cya mbere  amasezerano y’umwaka umwe.

Nsabimana ni umwe mu bakinnyi batarakunze kwemera akarengane muri Gikundiro, aho rimwe na rimwe yahagarikaga imyitozo kubera kudahembwa no kumuberamo ibirarane.

Umwuka mubi hagati ye n’ubuyobozi yahozagaho igitutu, bwatumye adahabwa agaciro mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025/26, aho atigeze akinishwa ndetse rimwe na rimwe akirukanwa no ku myitozo.

Yaje gusaba gutandukana n’iyi kipe bikomeza kwanga kuko na yo yamushinjaga guta akazi, afata umwanzuro wo kuyirega muri FERWAFA yifuza ko yarekurwa akishakira indi kipe.

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ku wa mbere w’iki cyumweru, nibwo Rayon Sports yaje gutangaza ko yatandukanye n’iyi kipe ndetse nawe arabyiyemerera.

Nsabimana Aimable yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports, ahakina umwaka w’imikino 2023/24 mu gihe mu mpeshyi ya 2024 yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Nsabimana Aimable yanyuze mu makipe arimo Marine FC, APR FC, Kiyovu Sports, ndetse akaba atari ubwa mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda, kuko yigeze gukinira ikipe ya Minerva Academy FC yo mu Buhinde.

Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe mu Rwanda


Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now