Ndabimenyereye - Umutoza Ferouz wa Rayon Sports nta bwoba APR FC imuteye
Ndabimenyereye - Umutoza Ferouz wa Rayon Sports nta bwoba APR FC imuteye
Umutoza Wungirije muri Rayon Sports, Haruna Ferouz, yamaze impungenge abakunzi b'yi kipe bafitiye ubwoba APR FC ku mukino w'umunsi wa karindwi wa Shampiyona bazahuramo, abizeza intsinzi kuko amenyereye imikino y'ishiraniro.

Uyu Murundi wasigaranye inshingano zo kuyobora ikipe nyuma y'uko Umutoza Mukuru, Afhamia Lotfi, ahagaritswe mu kwezi gushize, yabitangarije abanyamakuru nyuma y'imyitozo ibanziriza iya nyuma ikipe yakoreye mu Nzove, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Yagize ati "Menyereye 'derby' nk'umukinnyi ndetse yewe n'umutoza. Imikino nk'iyi mu Burundi no kwicana baricana, ariko njye narabimenyereye. Ntabwo byanshyira ku gitutu cyangwa ngo njye nkishyire ku bakinnyi ngo ni derby. Ni umukino twubaha, ukomeye ku bafana, ariko usanzwe ku mutoza. Umwuka ni mwiza mu bakinnyi kandi no mu mutwe bariteguye."

Uyu mutoza yavuze ko nta cyo ashinja ubuyobozi kuko bwabahaye buri kimwe cyose kugira ngo bazitware neza.

Rayon Sports irishimira ko yagaruye Rushema Chriss na Bigirimana Abedi bari bamaze iminsi baravutse. Icyakora kuri uyu mukino ntibafite ba rutahizamu babo, Fall Ngagne na Ndikumana Asman, kuko bo bageze ku kigero cya 70% ngo babe biteguye gukina. 

Umutoza Ferouz yijeje abafana ibyishimo ashingiye ku kuba ikipe ye yiteguye neza kugira ngo izahacane umucyo. 

Ati "Abafana bazaze ari benshi nk'uko basanzwe baza. Umukino uzaba ari mwiza kandi bazishima.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza igiye kwakirwa na mukeba wayo, APR FC, ihagaze neza kuko imaze imikino itatu yikurikiranya itsinda; ibitumye iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 13 ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC iyirusha amanota atatu. Ni mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa munani n'amanota umunani, n'ubwo yo ifite imikino ibiri itari yakina.

Uyu mukino urebwa kurusha iyindi yose muri Shampiyona y'u Rwanda, uzaba ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo, saa Cyenda kuri Stade Amahoro.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now