"Nkora ntarya"- Umukinnyi wa Gasogi United yagaragaje ko arembejwe n'inzara
"Nkora ntarya"- Umukinnyi wa Gasogi United yagaragaje ko arembejwe n'inzara
Myugariro w’Umurundi ukinira Gasogi United, Hakizimana Adolphe, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba kumuha urupapuro rumurekura (Release Letter) ngo yishakire ahandi yerekeza, avuga ko atagishoboye gukomeza gukora ashonje kubera imishahara y’amezi arenga abiri ikipe imubereyemo.

Uyu myugariro w’imyaka 26 yamenyesheje Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), ko arambiwe ubuzima bubi abayemo, bituma afata umwanzuro wo guhagarika akazi kuko n’umuryango ashinzwe utabayeho neza.

Mu ibaruwa yanditse mbere y’umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, Hakizimana yavuze ko amaze amezi abiri n’igice yose nta faranga ahabwa, ibintu byamushyize mu kaga gakomeye.

Yagize ati "Mbandikiye mbamenyesha ko mbona ntazashobora gukomeza gukinira Gasogi United kubera ubuzima mbayemo muri iyi kipe. Ndababaye cyane kuko mbayeho nabi, nkora ntarya, kandi mfite umuryango ngomba kwitaho."

Hakizimana usanzwe ari inkingi ya mwamba muri iyi kipe, yagaragaje ko n’ukwezi kwa Mutarama 2026 kugeze hagati nta kigaragaza ko bazishyurwa, bityo akaba asaba kurekurwa nubwo agisigaranye amasezerano y’amezi atandatu.

Yagize ati "Maze amezi abiri nta mushahara, ubu tugiye no kwinjira mu kwezi kwa gatatu. Nk’uko mubizi, ndi mu Rwanda ntari kumwe n’umuryango wanjye, ndasaba ‘release letter’ kugira ngo mbone uko njya gushaka indi kipe no gutunga umuryango wanjye."

Ingaruka z’iki kibazo zatangiye kugaragara kuko uyu mukinnyi yanze kugaragara mu mukino uheruka Gasogi United yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1.

Amakuru ahari avuga ko ikibazo cy’imishahara kitareba Hakizimana wenyine, ahubwo gipfukiranye abakinnyi bose b’iyi kipe, gusa kugeza ubu ubuyobozi bwa Gasogi United ntacyo burasubiza kuri ubu busabe bwe.

Gasogi United isoje imikino ibanza ya Shampiyona ihagaze ku mwanya wa 10 n’amanota 22.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now