Aimable yafashe rutemikirere mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 14 Ukwakira, yerekeza muri Libya, aho iyi kipe nshya ibarizwa.
Ibi byose byabaye nyuma y'uko Rayon Sports n'uyu mukinnyi baseshe amasezerano kuko imikoranire hagati y'aba bombi itabaye myiza kuva uyu musore yakongera amasezerano muri Nyakanga 2024, nyuma y'uko umwaka umwe yari asinye avuye muri Kiyovu Sports wari ugeze ku musozo.
Ubwo yumvikanaga na Rayon Sports amasezerano y'imyaka ibiri kuri miliyoni 15 Frw, icyo gihe Nsabimana yahawe miliyoni ebyiri zonyine, andi ahabwa isezerano ko azayahabwa nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wagombaga kuba tariki 14 Nzeri 2024 ariko ugasubikwa kugeza tariki 7 Ukuboza.
Nyuma y’uko umukino yari yijerejweho amafaranga usubitswe, uyu musore yakomeje gukina kugeza ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bunahindutse mu Ugushyingo 2024.
Rayon Sports yari ifitiye abakinnyi ibirarane by’ amafaranga arenga miliyoni 125 Frw ku yo baguzwe, yaje kubona amafaranga yavuye mu mukino wayihuje na APR FC mu kwezi gushize.
Aha ni ho ikipe yafashe umwanzuro ko abakinnyi bahembwa ukwezi k’Ugushyingo 2024 ndetse hakishyurwa n’ibirarane ku mafaranga yaguze abakinnyi.
Icyakora amakuru avuga ko abakinnyi Aziz Bassane na Prinse Elanga bishyuwe ayaburaga yose, naho Nsabimana we ngo atumizwa mu biganiro, ariko yanga kubyitabira.
Nyuma y’aho ariko, ubwo Nsabimana yari muri Sudani y'Epfo mu mukino Amavubi yakinnyemo mu gushaka itike ya CHAN, Rayon Sports ngo yashyize kuri konti y’uyu mukinnyi miliyoni 8 Frw, aba asigawemo izindi eshanu.
Nyuma yo kubona aya mafaranga, Aimable Nsabimana yandikiye Rayon Sports ibaruwa ayisaba ko basesa amasezerano mu kwezi kwa Mbere, Rayon Sports na yo ihita imwandikira imushinja gurlta akazi.
Nsabimana yahise arega iyi kipe muri FERWAFA kandi impande zombi zaritabye, igisigaye ni umwanzuro w'akanama kabishinzwe.
Uru runturuntu rwatumye Perezida w'ikipe, Twagirayezu Thaddée, abuza uyu mukinnyi gukorana na bagenzi be imyitozo mu Nzove. Ibi byarenze aho, bigera n'ubwo atanasabirwa ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe muri uyu mwaka w'imikino.
Leave a Comment