Omar Gning wakiniye Rayon Sports yabonye ikipe nshya
Omar Gning wakiniye Rayon Sports yabonye ikipe nshya
Myugariro w'Umunya-Sénégal, Omar Gning yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq. 

Uyu musore wakiniye Rayon Sports umwaka umwe, yahamije iby'aya makuru binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook, ashimira buri wese mu bamufashije kugira ngo abone akazi gashya. 

Al- Wasat ikina mu Cyiciro cya Kabiri (Iraq Premier League) yabonye izuba mu 2008. Yakirira imikino yayo ya Shampiyona kuri Al-Najaf International Stadium yakira abantu ibihumbi 30.

Iyi kipe yambara icyatsi n'umukara ifite igikombe cya Shampiyona kimwe rukumbi muri iki cyiciro cya kabiri, aho yagitwaye mu mwaka w'imikino yazamukiyemo, 2014-2015.

Mu mwaka w'imikino ushize yakinaga mu Cyiciro cya Mbere ( Stars League) mbere yo kuba iya nyuma n'amanota 16 mu mikino 38, igasubira mu cya kabiri. 

Uyu myugariro wo hagati yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo gusoza Shampiyona y'umwaka ushize. Gikundiro yarekuye uyu mukinnyi kubera amafaranga menshi yahembwaga angana na 1200$ (1.700.000 Frw) ku kwezi, kandi ibona ko ashobora kutazabona umwanya uhagije wo gukina.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now