Ikipe ya Police FC iganyije na As Kigali 0-0, mu mukino ubumburira umunsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda, bitangira gutera benshi inkeke.
Police FC yagiye kujya muri uyu mukino ariyo kipe imaze gutsinda imikino myinshi muri uyu mukino, mu gihe yahuraga na As Kigali imaze gutsinda umukino umwe gusa.
Police FC yamanutse mu kibuga imaze gutakaza amanota 2 gusa mu mikino 6 ya shampiyona, nyuma yaho yaherukaga kunganya na Mukura nabwo mu mukino wari wabereye i Nyamirambo.
Police FC imaze imikino 2 idatsinda
Police FC yatangiye shampiyona no kuba yanganya umukino isa naho itabyemerewe, none ihise inganya inshuro 2 zikurikiranya. Iyi kipe abantu bibazaga umuntu uzayihagarika, none itakaje amanota 2 ku ikipe ya As Kigali yabanzirizaga iya nyuma.
Ubwo Police FC yanganyaga na Mukura, abantu bavuzeko ntako itari yagize nayo yahuye n’ikipe ikomeye, ariko kunganya na As Kigali bitangiye kuvanga abantu.
Police FC ni ya yindi?
Urebye ku mbugankoranyambaga, abenshi batangiye kwibaza niba Police FC nta cyahindutse imeze nka ya yindi yo mukino myaka itambutse, itangira shampiyona ibikamo abantu ubwoba nyuma bikarangira ivuye ku gikombe kare.
Uko mbibona
Ibihe nk’ibi nta kipe itabinyuramo muri shampiyona, ahubwo itandukaniro riba ku ntego n’ubushobozi bwo ku byikuramo.
Police FC niba yiteguye guhanganira igikombe cya shampiyona ndetse mu buryo butandukanye n’ubwo yari isanzwemo, igomba guhita isohoka muri ibi bihe irimo ikongera gusarura amanota 3 imbumbe ndetse ikabikora ihereye kuri Gicumbi FC ku munsi wa 8 wa shampiyona.
Police FC yanganyije umukino wa kabiri wikurikiranya

Police FC yatangiye kumvikanamo umwuka mubi nyuma yaho Byiringiro Lague avanwe mu bandi biteguraga umukino wa As Kigali kubera imyitwarire mibi
Leave a Comment