Police FC yasonze Rayon Sports iherutse gusezererwa mu mikino Nyafurika
Police FC yasonze Rayon Sports iherutse gusezererwa mu mikino Nyafurika
Uyu mukino wagombaga kuba mu cyumweru gishize, ariko usubikwa bitewe n'uko Rayon Sports yari iri gukina imikino ya CAF Confederation Cup yasezerewemo na Singida Black Stars ku giteranyo cy'ibitego 3-1.

Police FC y'umutoza Ben Mussa ni yo yatangiye neza umukino, aho byagaragaraga ko iri kurusha Rayon Sports.

Ku munota wa gatatu gusa, Byiringiro Lague yahushije uburyo bwa mbere bukomeye nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Kwitonda Alain “Bacca”, awushyize ku mutwe ukubita umutambiko. 

Nyuma y'aho gato, Rayon Sports na yo yagerageje uburyo imbere y'izamu gusa Habimana Yves wari uyoboye ubusatirizi ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Ugusatira kwa Police FC kwaje gutanga umusaruro ku munota wa 21 ubwo Zidane yafunguraga amazamu akoresheje umutwe, ku mupira wabanje guterwa nka koruneri, umunyezamu Pavelh Ndzila akananirwa kuwukura mu rubuga rw'amahina.

Nyuma y'iki gitego, ikipe y'abashinzwe umutekano yashoboraga kubona n'icya kabiri, ariko umupura Bacca yari arobye umunyezamu ukubita igiti cy'izamu.

Rayon Sports yarushwaga cyane mu gice cya mbere, yabonye uburyo bukomeye bwageragejwe na Tony Kitoga, ari na bwo gusa bagerageje gutera mu izamu muri iki gice, ariko Niyongira Patience abyitwaramo neza.

Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Police FC yemye.

Umutoza wa Rayon Sports, Afahmia Lotfi, yahise akora impinduka mu gice cya kabiri, ashyiramo Aziz Bassane wasimbuye Habimana Yves mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi, ibona amahirwe abiri akomeye binyuze kuri Bigirimana Abedi na Ndayishimiye Richard, ariko nta n'amwe yavuyemo igitego.

Police yashoboraga kubona igitego cy'umutekano ku munota wa 64, Emmanuel Okwi ahusha ubu buryo bwiza bwaremwe na Ishimwe Christian. 

Murera yagerageje gukomeza gushaka uko yagombora muri iyi minota, yinjizamo abarimo Ishimwe Fiston na Harerimana Aberaziz 'Rivaldo,' icyakora gushyira mu izamu rya Patience bikomeza kuba ingorabahizi, ari na ko Aba-Rayons bakomeza kwiheba bibaza aho igitego kiva.

Mu minota y'inyongera Police yari ibonye igitego cy'agashinguracumi ubwo rutahizamu Ani Elijah, wagiye mu kibuga asimbuye, yasigaranye na Ndzila, ariko umupira yateye usanga uyu munyezamu wa Rayon Sports yiteguye. 

Nyuma y’iminota itandatu y’inyongera, umusifuzi Rulisa Patience  yahushye mu ifirimbi bwa nyuma, Police FC itsinze Rayon Sports 1–0.

Iyi ntsinzi yahesheje Police amanota atandatu mu mikino ibiri ya mbere, Ben Mussa n'abahungu be bakomeza gutangira Shampiyona bemye, mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports, gutsindwa uyu mukino byongeye intimba bari basanganywe nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup na Singida Black Stars.

Nsabimana Eric "Zidane" watsinze igitego ni we wahembwe ibihumbi 100 Frw nk'Umukinnyi w'Umukino, mu gihe umunyarwenya Shema Fabrice uzwi nka Pattyno ari we wahembwe ibihumbi 25 Frw nk'Umufana w'Umukino. Ni ibihembo bitangwa n'Urwego rutegura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ( Rwanda Premier League) ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bayo.

 Ikipe yambara ubururu n'umweru izagerageza kwishumbusha intsinzi ku mukino w'umunsi wa gatatu bazahuramo na Gasogi United FC, mu gihe Police yo izasura AS Muhanga ku Cyumweru.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now