Rayon Sports igiye gushora miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi
Rayon Sports igiye gushora miliyoni 200 Frw ku isoko ryo kugura abakinnyi
Perezida wa Komite y'Inzibacyuho iyoboye Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko Rayon Sports izakoresha hafi miliyoni 200 Frw mu kugura abakinnyi, ubwo isoko rizaba rifunguye muri Mutarama.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, aho abagize Komite y'Inzibacyuho bagaragazaga ibikorwa bateganya gukora mu gihe cy'amezi atatu bazamara muri iyi nzibacyuho.

Murenzi yagize ati "Rayon Sports ubu ngubu, tumaze igihe nta ntsinzi tubona, n'izo twabonaga mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu. Kimwe rero mu byihutirwa, turifuza kuzana abatoza n'abakinnyi bashya biyongera ku basanzwe bahari[...]. Ibyo byose bizasaba amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye ubwabyo bikeneye hagati ya miliyoni 100 Frw na 200 Frw."

Iyi Komite iza muri Gikundiro yasanze nta mafaranga ari kuri konti y'ikipe. Murenzi Abdallah yavuze ko amafaranga yo kugura abakinnyi bazayashakira ahashoboka hose.

Ati "Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango ndetse n'abafatanyabikorwa.  Ni ugukomeza kunoza imibanire n'abafatanyabikorwa ndetse no gushaka abandi bashyashya. Ikindi ni ugukora ubukangurambaga bw'imbaraga zihagije ku mushinga wacu wa Gikundiro, wa *702#." 

Yaboneyeho gukangurira abakunzi b'iyi kipe yambara ubururu n'umweru kwiyandikisha kuko bizabafasha kumenya imibare ya nyayo y'abakunzi ba Rayon Sports kugira ngo babashe kubaka n'imiyoborere idaheza uwo ari we wese.

Yakomeje agira ati "Icya kabiri, ni uburyo buzafasha abanyamuryango gutanga umusanzu, yaba ufite igihumbi, bibiri, magana atanu, bitanu...Ziriya miliyoni 200 dukeneye nta handi dufite tuzazikura, uretse mu banyamuryango."

Uyu muyobozi wari Umunyamabanga w'Inama y'Ubutegetsi mbere y'uko Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rusesa inzego zose z'uyu muryango,  yasubije benshi mu Ba-Rayons bibaza igihe Umutoza Mukuru mushya azazira, ahishura ko ari vuba.

Ati "Turifuza ko umutoza aboneka bitarenze icyumweru n'igice, bikabije bikaba bibiri. Muri uku kwezi dusigajemo imikino ahari itanu cyangwa itandatu. Turifuza ko nibura yazareba n'imikino nk'itatu, kugira ngo twinjire ku isoko na we ubwe yaramaze kureba uko ikipe ihagaze."

Abakunzi ba Rayon Sports ntibishimiye uko ikipe yabo iri kwitwara muri Shampiyona, kuko mu mikino icyenda yakinnye yatsinzwemo itatu ikanganya ibiri. Ibi bituma magingo aya ari iya gatandatu n'amanota 14, ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC iyirusha amanota umunani. 

Abenshi bavuga ko intandaro y'ibi byose ari abakinnyi batari ku rwego rwiza ikipe ifite ndetse n'umutoza Haruna Ferouz udafite ubushobozi bwo gutanga umusaruro uhagije nyuma yo gusigarana ikipe by'agateganyo, ubwo uwari Umutoza Mukuru, Afhamia Lotfi, yatandukanaga n'iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda azira kutemeza Aba-Rayons.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza, izakira Musanze FC ku wa Gatanu tariki 5 Ukuboza, mu mukino w'umunsi wa 10 uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n'Ebyiri n'igice.
Perezida wa Komite y'Inzibacyuho, Murenzi Abdallah Umuyobozi ushinzwe Amategeko muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Me NUBUMWE Jean Bosco Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Akayezu José Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Gakwaya Olivier Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Ubukangurambaga muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, Musabyimana Jean-Baptiste 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now