Ikipe ya Rayon Sports yahawe gasopo n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ko ishobora kwimwa uburenganzira bwo gukina irushanwa rya CAF Confederation Cup mu gihe yaba itarishyura amadeni ibereyemo abahoze ari abakozi bayo.
Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yemeje aya makuru, avuga ko ubwo bahabwaga basanze ikipe ifite imanza zitandukanye zatumye igirana ibibazo na CAF ndetse na FIFA.
Yagize ati “Ubu hari umukinnyi witwa Suleiman Daffe tugomba guha miliyoni 23 Frw. Ni umukinnyi wadukiniye amezi atandatu ajya kuturega kuko twari tugifitanye amasezerano y’igihe kirekire. Ubu CAF yavuze ko tudashobora kwemererwa gukina CAF Confederation tutarangije icyo kibazo.”
Uretse uyu mukinnyi, iyi kipe ifitanye ikibazo n'uwahoze ayitoza Afahmia Lotfi ugomba kwishyurwa asaga miliyoni 20 Frw nyuma y'uko ibiganiro byo kumvikana na we byanze kubera amikoro make bikarangira ikibazo kigeze muri CAF.
Ibi byiyongera kuri miliyoni 30 Frw ubuyobozi bushya bwatangaje ko bwishyuye abandi bakinnyi n’abatoza basezerewe mu buryo bunyuranyije n'amategeko bazanye imanza.
Ibi bibazo by'imanza byatumye kuva muri Werurwe 2026 Rayon Sports ishyirwa ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi bashya muri FIFA kugeza igihe izakemurira ibi bibazo by'ibirarane.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, iyi kipe yamaze kwemeranya na Banki ya Kigali (BK) amasezerano y’imyaka itanu yitezweho gushyira akadomo kuri ibi bibazo by'amikoro.
Ubuyobozi bwemeza ko ubu bufatanye buzakemura ibibazo byinshi, dore ko kugeza ubu bwemeza ko nta madeni y'imishahara bubereyemo abakinnyi b'ikipe y'abagabo cyangwa iy'abagore, uretse uduhimbazamushyi gusa.
Leave a Comment