Rayon Sports na APR FC zishobora kongera gucakiranira mu irushanwa zatumiwemo
Rayon Sports na APR FC zishobora kongera gucakiranira mu irushanwa zatumiwemo
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumira amakipe ane y’abagabo n’abiri y’abagore azitabira Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari cya 2026, aho APR FC na Rayon Sports zishobora kongera guhurira ku mukino wa nyuma nyuma y’iminsi mike zisobanuye muri Super Cup.

Iri rushanwa ritegurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye na FERWAFA, rizatangira gukinwa ku wa 28 Mutarama, risozwe ku wa 1 Gashyantare 2026, Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu.

Mu bagabo, amakipe azitabira ni ayasoje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona ishize ya 2024/2025. Ayo ni APR FC (yabaye iya mbere), Rayon Sports (iya kabiri), AS Kigali (iya gatatu) na Police FC (iya kane).

Biteganyijwe ko muri ½, APR FC izahura na Police FC yabaye iya kane, naho Rayon Sports icakirane na AS Kigali yabaye iya gatatu. 

Ibi bivuze ko amakipe y’amakeba, APR FC na Rayon Sports, aramutse atsinze imikino ya ½, yahurira ku mukino wa nyuma uzaba tariki 1 Gashyantare.

Ibi byaba ari umwanya mwiza wo kwishyura kuri Rayon Sports iheruka kunyagirwa na APR FC ibitego 4-1 muri Super Cup, cyangwa se APR FC igashimangira ubuhangange bwayo.

Mu cyiciro cy’abagore, hazaba umukino umwe rukumbi uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC, uyu ukazaba ari nk’umukino wo kwisubiramo dore ko n’umwaka ushize ari yo yari yahuye.

Kuri iyi nshuro, FERWAFA yahinduye uburyo bwo gutoranya amakipe, kuko hitabajwe urutonde rwa Shampiyona y’umwaka ushize, bitandukanye n’umwaka ushize ubwo hitabazwaga uko amakipe ahagaze mu mikino ibanza ya shampiyona (Phase Aller).

Mu 2025, Igikombe cy’Intwari cyegukanywe na APR FC mu bagabo itsinze Police FC kuri penaliti 4-2, naho mu bagore gitwarwa na Rayon Sports WFC itsinze Indahangarwa WFC kuri penaliti 5-3.

FERWAFA yatangaje ko amasaha n’ibibuga bizaberaho iyi mikino bizatangazwa mu minsi iri imbere, gusa imikino ya ½ iteganyijwe ku wa 28 Mutarama, naho iya nyuma ibe ku wa 1 Gashyantare 2026.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now