Uyu ubaye umukino wa kane wikurikiranya Rayon Sports idatsinda; ibyongera igitutu ku mutoza Afahmia Lotfi.
Umukino watangiye Rayon Sports igaragaza ubushake n’imbaraga, isatira cyane kandi igahererekanya neza hagati mu kibuga. Ibi byatanze umusaruro hakiri kare, kuko ku munota wa kane, Tambwe Gloire yafunguye amazamu nyuma y’uko umupira Tony Kitoga yari ateye mu izamu wakuwemo n’umukinnyi wa Gasogi.
Rayon yakomeje gushyiramo akagufu ishaka igitego cya kabiri, ariko umunyezamu wa Gasogi, Cuzuzo Aimé Gaël, akuramo undi mupira wa Tambwe washoboraga guteza ibibazo.
Gasogi United yatinze gato kwinjira mu mukino, ariko nyuma y’iminota mike yatangiye kugaragaza umukino mwiza wuje inyota yo kugombora.
Baje kubigeraho ku munota wa 15, Ngono Guy Herve atsinda igitego cyo kwishyura, biturutse ku mupira wari uvuye ku ruhande rw'iburyo.
Iki gitego cyahaye Urubambyingwe imbaraga, rurushaho gusatira cyane, mu gihe Rayon Sports yasubiye inyuma ishaka kugarira kuko yari yugarijwe muri iyi minota.
Nyuma y’iminota mike, ku munota wa 27, Gasogi United yashimangiye ko Rayon Sports iraza kugorwa n'umukino, ubwo Kokoete Udo yatsindaga igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Pavelh Ndzila ntiyabasha kugira icyo akora.
Icyo gitego cyatumye Murera isa nk'iyitereye icyizere, Gasogi itangira kuyobora umukino nta gihunga. Igice cya mbere cyarangiye Gasogi iri imbere n’ibitego 2-1.
Nyuma y’akaruhuko, umutoza Lotfi yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga abarimo Mohamed Chelly, Ishimwe Fiston na Harerimana Abderaziz kugira ngo ashyire imbaraga mu busatirizi.
Izo mpinduka zahise zitanga umusaruro kuko ku munota wa 53 Abderaziz yishyuriye Rayon Sports ku mupira muremure yahawe na Sindi Paul.
Umukino wakomeje gufata isura, impande zombi zishaka igitego cy’intsinzi. Ku munota wa 61, Gasogi yashoboraga kubona igitego cya gatatu ubwo Rushema Chris yakoraga ikosa ryatumye Kokoete Udo amuca mu rihumye, ku bw'amahirwe Ndzila na Diagne baratabara.
Mu minota ya nyuma, umukino watangiye kwihuta cyane, ariko n'abafana ba Rayon Sports bagaragaza umujinya kubera amahirwe menshi ikipe yabo yakomeje gutera inyoni.
Ku munota wa 88, Gasogi yabonye igitego cyari icy'intsinzi, gitsinzwe na Hakim Hamiss, ariko umusifuzi aracyanga nyuma yo kugaragaza ko habayemo kurarira.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2–2. Gasogi United yahise igira amanota atanu mu mikino itatu, naho Rayon Sports igira amanota ane, ikomeza urugendo rwayo rwo guca ukubiri n'intsinzi mu mikino ine ikurikiranye.
Ngono Guy Herve wa Gasogi United ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino, ahabwa igihembo cya 100,000 Frw.
Mu wundi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Gicumbi FC yatsindiye Amagaju FC i Huye ibitego 2-0, mu gihe umukino Police FC yakiramo AS Muhanga kuri Kigali Pelé Stadium, uraba saa Kumi n'Ebyiri.
Leave a Comment