Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasohoye itangazo ryamagana byimazeyo amakuru yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan, wavuze ko iyi kipe yaba yarariye amafaranga y’igurishwa rya myugariro Serumogo Ali, ikabihishira mu kivugwa nko gusesa amasezerano ku bwumvikane.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashyizeho itangazo rivuga ko ibi byatangajwe ari ibinyoma bidafite ishingiro kandi ko bigamije kuyobya abafana no guteza umwiryane mu muryango mugari w’iyi kipe ikunzwe mu Rwanda.
Intandaro y’iri tangazo ni ibyavugiwe mu kiganiro “Urubuga rw’Imikino” cyatambutse kuri Radio Rwanda ku wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026.
Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Reagan yumvikanye avuga ko uburyo Serumogo yatandukanyemo na Rayon Sports burimo uburiganya.
Yavuze ko bitumvikana ukuntu umukinnyi nka Serumogo yagenda ku buntu kandi hari amakuru ko ikipe ya El Merreikh yo muri Sudani yamuguze ibihumbi 10 by’amadolari (hafi miliyoni 14 Frw).
Rugaju yakomeje avuga ko Rayon Sports yaba yarakoresheje iturufu yo "gusesa amasezerano" kugira ngo ayo mafaranga atagaragara mu isanduku y’ikipe, ibintu yanahuje n’iyegura rya Ngabo Roben wari ushinzwe itumanaho, avuga ko byaba bifitanye isano.
Yatanze urugero kuri Tchabalala waguzwe miliyoni 22 Frw, yibaza ukuntu Serumogo w’Umunyarwanda we yagenda gutyo gusa mu masaha 48 abanje gusesa amasezerano.
Yagize ati "Ukoresheje inyurabwenge, Serumogo ni umukinnyi wavuye muri Rayon Sports agendeye ubuntu ngo baseshe amasezerano?... Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 10 by’Amadorali, hakaba harakoreshejwe ikintu cyo gusesa amasezerano kugira ngo amafaranga atinjira mu ikipe."
Nyuma y’uko aya magambo ateje impagarara zikomeye mu bakunzi ba Rayon Sports, ubuyobozi bwihutiye gusohora itangazo ribisobanura mu buryo burambuye.
Muri iryo tangazo, bwagize buti “Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports buramenyesha abakunzi bawo n’Abanyarwanda muri rusange ko bwamaganye amakuru y’ibinyoma yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan, mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyatambutse ku wa 12/02/2026, ko habaye uburiganya mu igenda ry’umukinnyi Serumogo Ali.”
Iyi kipe y’ubururu n’umweru yashimangiye ko igenda rya Serumogo ryakozwe ku bwumvikane bw’impande zombi kandi mu mucyo, nk’uko n’uyu mukinnyi ubwe aherutse kubitangariza kuri radiyo ya B&B Kigali FM.
Ibi bije bikuraho urujijo rwari rwatangiye kuzamuka mu bafana ko hari amafaranga yanyerejwe, aho amakuru yizewe avuga ko Rayon Sports yemeye kurekura uyu mukinnyi nta kiguzi kubera ko na we hari amafaranga yari aberewemo na yo, bityo bemeranya ko agenda akishakira ahandi akina, na yo ntibagire icyo bayishyuza.
Mu gusoza, Rayon Sports yasabye itangazamakuru muri rusange kujya ritangaza amakuru y’ukuri kandi afitiwe gihamya, ryirinda ibyatuma habaho gusenya ibyagezweho.
Yasabye kandi abakunzi bayo kudaha agaciro ibihuha bigamije kubaca intege no gusenya ibikorwa byiza umuryango ugeraho, ibizeza ko izakomeza gukorera mu mucyo kandi kinyamwuga.
Leave a Comment