Mu itangazo rigufi Rayon Sports yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Ukuboza 2025, yemeje ko uyu mugabo w’imyaka 58 yamaze guhabwa inshingano zo kuyobora Gikundiro.
Iryo tangazo riragira riti "Bruno Ferry, umutoza w’Umufaransa w’imyaka 58, ni we mutoza wacu mukuru mushya. Azagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, ndetse azaba ari muri sitade areba umukino wacu utaha."
Azafatanya na Lomami Marcel ndetse na Haruna Ferouz nk'abungiriza be.
Bruno Ferry si izina rishya mu mupira wa Afurika, by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati. Aje muri Rayon Sports afite 'CV' igaragaza ko amenyereye gutoza amakipe asaba umusaruro w’ako kanya kandi afite abafana benshi.
Uyu Mufaransa aheruka gutoza AS Vita Club y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imwe mu makipe afite abafana muri Afurika, aho yari yasimbuye Youssouf Dabo.
Mbere yaho, yanyuze muri Tanzania atoza Azam FC, ikipe yafashije kwitwara neza no kugera kure mu mikino Nyafurika ya CAF, ibimuha kumenya neza imiterere y’umupira wo muri aka karere ka CECAFA u Rwanda ruherereyemo.
Amateka ye anagaragaza ko yatoje igihe gito muri Wiliete de Benguela yo muri Angola, ndetse akaba yarabaye ‘Directeur Sportif’ wa Accra Lions yo muri Ghana, ibishimangira ko ari umutoza uzi no kuzamura impano z’abakiri bato.
Nk’umukinnyi, yakiniye amakipe arimo Paris FC mu Bufaransa aho yari umunyezamu.
Ukuza kwa Bruno Ferry guhuye neza n’ibyo Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aherutse gutangariza itangazamakuru, aho yari yijeje abakunzi ba Gikundiro ko ikipe igomba kubona umutoza mushya vuba kugira ngo itangire urugamba rwo guhatanira ibikombe.
Murenzi yari yagize ati "Mu bahungu turifuza ko kimwe mu bikombe bihatanirwa, tuzagitwara, byakunda tukabitwara byombi."
Biteganyijwe ko uyu mutoza azasesekara i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, akazareba umukino wa Shampiyona Rayon Sports izakinamo na Gorilla FC ku wa Gatanu kuri Kigali Pelé Stadium.
Leave a Comment