Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ifata umwanya wa gatanu n’amanota 35 biyiha icyizere cyo gukomeza guhatanira igikombe.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, wakinwe nyuma y'imvura yari yaguye mu Mujyi wa Kigali.
Wabanjirijwe n'uwo AS Kigali yatsinzwemo na Al Merrikh igitego 1-0.
Rayon Sports yinjiye mu mukino isatira cyane, ibona igitego cya mbere ku munota wa mbere gitsinzwe na Aziz Bassane wateye ishoti rikomeye mu izamu rya Jean Luc Tuyizere.
Iki gitego cyaturutse ku makosa ya Joseph Sackey wa Mukura VS watakaje umupira, ufatwa na Bigirimana Abedi awuhereza Ndikumana Asman wawugerageje imbere y'izamu usanga Aziz Bassane awuboneza mu nshundura.
Ikipe yambara ubururu n'umweru yakomeje kwiharira igice cya mbere, inabona igitego cya kabiri mbere y'uko amakipe ajya kuruhuka (45+3').
Cyatsinzwe n'umutwe na myugariro Ramazani Tshimanga ku mupira w'ikosa (coup-franc) wari utewe neza na Mugisha Didier.
Mu gice cya kabiri, umutoza wa Mukura VS yakoze impinduka akura mu kibuga Mbonyamahoro Serieux, Niyonizeye Fred na Nisingizwe Christian, yinjiza Samuel Pimpong, Jordan Ndimbumba na Mutsinzi Patrick.
Izi mpinduka zafashije iyi kipe y'i Huye kugaruka mu mukino itangira kurusha Rayon Sports hagati mu kibuga. Ibi byayihaye umusaruro ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 77.
Iki gitego cyatsinzwe n'umutwe na Joseph Sackey wakosoye ikosa yari yakoze mu gice cya mbere, ashyize mu nshundura umupira wari uturutse kuri 'coup-franc' yatewe na Iradukunda Elie Tatoo.
Mukura VS yakomeje gushaka igitego cya kabiri. Ku munota wa 84, Samuel Pimpong yashyize umupira mu izamu avuga ko yatsinze, ariko umusifuzi Uwikunda Samuel wari uyoboye uyu mukino yemeza ko yabanje kubangamira umunyezamu Kwizera Olivier, ahita amuha n'ikarita y’umuhondo.
Ku munota wa 90, Mukura VS yasabye penaliti nyuma y'uko Mutsinzi Patrick acenze Uwumukiza Obed, ariko umusifuzi yemeza ko umupira warenge muri koruneri.
Mu minota ya nyuma, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yakoze impinduka akura mu kibuga Tambwe Gloire na Aziz Bassane ashyiramo Ntarindwa Aimable na Sindi Paul Jesus kugira ngo yugarire cyane, ibintu bitashimishije abafana be.
Aya manota atatu yatumye Rayon Sports igira amanota 35 ku mwanya wa gatanu, ikomeza gusatira APR FC ifite amanota 39 nyuma yo kunganya na Police FC 1-1, ikanarushwa amanota atandatu na Al Hilal SC ya mbere. Rayon Sports iracyafite umukino w'ikirarane izakinamo na Al Hilal mu cyumweru gitaha.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Mukura VS iguma ku mwanya wa munani n’amanota 31.
Mu wundi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Musanze FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 binyuze kuri Ntijyinama Patrick na Mutsinzi Charles, mu gihe icyo Bugesera cyatsinzwe na Rugangazi Prosper.
Leave a Comment