‎Rayon Sports yirukanye Pavelh Ndzila ihita imusimbuza umunyezamu wa Kiyovu Sports ‎
‎Rayon Sports yirukanye Pavelh Ndzila ihita imusimbuza umunyezamu wa Kiyovu Sports ‎
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana bidasubirwaho n’umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazzaville, nyuma y’amezi atanu gusa yari amaze ayerekejemo avuye muri APR FC.
Uku gutandukana kwemejwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryasozwaga, aho Gikundiro yahise yemeza ko yasimbuje uyu munyezamu Ishimwe Patrick wakiniraga Kiyovu Sports.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamije ko bwashyize iherezo ku masezerano ya Ndzila ku bwumvikane bw’impande zombi, bumushimira umuhate yagaragaje mu gihe gito yari amaze i Nzove.
‎Amakuru yizewe avuga ko gutandukana kw’impande zombi kwabanjirijwe n’ibiganiro bikomeye by’iminsi itari mike, aho Ndzila yasabaga guhabwa ibirarane by’imishahara n’amafaranga y’igura (recruitment) angana na miliyoni 7 Frw yari asigawemo.
Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemera kumwishyura kugira ngo yemere gusesa amasezerano mu mahoro.
Uyu munyezamu w’imyaka 31, yari amaze igihe yaratakaje umwanya ubanza mu kibuga, cyane cyane nyuma y’umukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona, aho Rayon Sports yanyagiwe na APR FC ibitego 3-0.
Kuva icyo gihe, bamwe mu bafana batangiye kumushinja "ubugambanyi" no kutitanga, byiyongera ku makosa yakoze mu mukino wa CAF Confederation Cup basezerewemo na Singida Black Stars, bituma ahera ku ntebe y’abasimbura.
Mu rwego rwo kuziba icyuho cya Ndzila, Rayon Sports yahise isinyisha Ishimwe Patrick wari usanzwe ari umunyezamu wa gatatu muri Kiyovu Sports, inyuma ya Nzeyurwanda Djihad na Bienvenue James wa mbere.
Ishimwe yasinye amasezerano y’amezi atanu, akaba aje guhatana na Kwizera Olivier uheruka kugaruka muri iyi kipe, Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali ndetse na Mugisha Yves.
Pavelh Ndzila abaye umukinnyi wa gatanu usezerewe na Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama, nyuma ya Adama Bagayogo, Harerimana Abdoulaziz ‘Rivaldo’, Serumogo Ally na Mohamed Chelly ukomoka muri Tunisia.
Aba bose batandukanye n’iyi kipe mu gihe imaze kwinjizamo abakinnyi bashya icyenda mu rwego rwo kwiyubaka.
Gikundiro irasubira mu kibuga ku wa Kane w’icyumweru gitaha, yakirwa na AS Kigali mu mukino wa mbere w'iyo kwishyura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now