Real Madrid yatsinze FC Barcelona ibitego 2–1 mu mukino w’ishiraniro “El Clasico” wabereye kuri Santiago Bernabéu kuri iki Cyumweru, ikomeza kuyobora urutonde rwa La Liga n’amanota atanu imbere ya Barça ndetse ihagarika uyu mukeba wari umaze kuyitsinda imikino ine yikurikiranya.
Umukino watangiye Madrid yari iri mu rugo yotsa igitutu mukeba, maze ku munota wa kane ibona penaliti ubwo Lamine Yamal yakiniraga nabi Vinícius Júnior, ariko VAR ifasha umusifuzi Soto Grado kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe nyuma yo gusuzuma amashusho.
Ku munota wa 12, Kylian Mbappé yabanje kubona igitego ariko umusifuzi avuga ko habanje kubamo kuraria. Icyakora ntibyasabye igihe kugira ngo uyu Mufaransa yigaragarize abakunzi ba Los Blancos kuko ku munota wa 22 yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza Bellingham yamuhaye.
Barcelona yaje kwishyura ku munota wa 38 ubwo Pedri yahaga Marcus Rashford umupira, maze Fermin López atsinda igitego cyasaga nk'igisubije umukino ibubisi.
Icyakora ibyishimo by’abafana ba Barça ntibyatinze kuko mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Bellingham yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Vinícius, Eder Militão awushyira ku mutwe usanga Bellingham, wahise atsinda mu buryo bworoshye kuko yari ahagaze wenyine nta wumurinze.
Mu gice cya kabiri, Real yabonye amahirwe akomeye yo kurangiza umukino ubwo Mbappé yahabwaga penaliti nyuma y'umupira myugariro Eric Garcia yakarabiye mu rubuga rw'amahina, ariko Szczęsny ayikuramo. Real yagerageje kongera gutsinda igitego cya gatatu, ariko Bellingham ntiyahirwa kuko igitego yashyize mu nshundura cyateshejwe agaciro kubera kurarira kwa Brahim Díaz.
Mu minota ya nyuma, Pedri yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, ahita asohoka mu kibuga, bituma Barcelona isigara ari abakinnyi 10.
Real Madrid yasoje umukino icyuye intsinzi, ihita igwiza amanota 27, irusha Barcelona amanota atanu, ikomeza kuyobora urutonde rwa La Liga.
Kylian Mbappé yanditse amateka kuko mu mikino ya El Clasico, yabaye umukinnyi wa gatatu mu kinyejana cya 21 watsinze mu mikino ine yikurikiranya, igihe aya makipe ari mu yakunzwe kurusha ayandi ku Isi yabaga yacakiranye, nyuma ya Ronaldinho na Cristiano Ronaldo.
Leave a Comment