Malick Goudiaby aje mu ikipe ya REG WBBC asimbuye umunya-Espagne Julian Martinez wari warahagaritswe mu mikino ya kamarampaka kubera kutabana neza n’abakinnyi bikamuviramo gutandukana n’iyi kipe.
Malick Goudiaby aje muri REG WBBC nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino n’ikipe ya As Douane y’iwabo muri Senegal agatwara igikombe cya shampiyona ndetse m’icyigihugu.
Aje gukomerezaho muri iyi kipe y’ikigo cy’igihugu cy’ingufu (REG) dore ko iyi kipe nayo mu Rwanda imaze kumanika agati, umwaka ushize REG WBBC yatwaye igikombe cy’igihugu ndetse n’icya Shampiyona.
REG WBBC izahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu (zone 5) ndetse no mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere i wayo (FIBA women basketball league Africa)
MALICK GOUDIABY waramukijwe gutoza REG WBBC
Julian Martinez watandukanye na REG WBBC
Leave a Comment