Rutahizamu w’Amavubi Kwizera jojea yahawe amasezerano mashya muri Amerika
Rutahizamu w’Amavubi Kwizera jojea yahawe amasezerano mashya muri Amerika
Ikipe ya Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yongereye amasezerano y’igihe kirekire umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Kwizera Jojea. 

 Iyi kipe yahamije ko uyu mukinnyi ukina ku mpande yasinye amasezerano y’imyaka myinshi (multi-year contract), gusa hakaba hasigaye ko yemezwa burundu na Shampiyona akinamo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru.

Uyu musore w’imyaka 25, ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba batangiranye n’iyi kipe, aho umutoza akaba n’Umuyobozi wa Tekiniki wa Rhode Island FC, Khano Smith, yagaragaje ko bishimiye kugumana na we. 

Khano Smith yagize ati “Jojea ni umwe mu bakinnyi twatangiranye kandi ugifite uruhare rukomeye mu ikipe. Aduha umuvuduko n’ubushake bwo kongera ubumenyi imbere mu ikipe. Twishimiye ko aguma muri gahunda zacu za 2026."

Mu bijyanye n’umusaruro, Kwizera aza ku mwanya wa karindwi mu bakinnyi bakiniye iyi kipe imikino myinshi, aho amaze kuyikinira imikino 64 n’iminota 4,649 mu marushanwa yose. 

Kuva yagera muri iyi kipe muri Mutarama 2024, amaze gutanga imipira umunani ivamo ibitego, ibimushyira ku mwanya wa gatatu mu mateka y’iyi kipe mu batanze imipira myinshi, ndetse akaba yaratsinzemo ibitego bitanu. 

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025, yatsinze ibitego bibiri by’ingenzi byahesheje ikipe ye amanota atatu, birimo icyo yatsinze Pittsburgh Riverhounds SC n’icyo yatsinze Miami FC.

Ku rwego mpuzamahanga, Kwizera ni we mukinnyi wa Rhode Island FC wahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu mu myaka ibiri ishize. Kugeza ubu amaze gukinira Amavubi imikino 15, ayatsindira ibitego bibiri, akaba yaragaragaye mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2024 n’iy’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mbere yo kwerekeza muri Rhode Island FC, Kwizera yakiniye CF Montréal yo muri Major League Soccer (MLS) imyaka ibiri, aho yakinnye imikino 12.

Urugendo rwe rwa ruhago yarutangiriye mu makipe ya kaminuza arimo Utah State University Eastern aho yakinnye imikino 34 agatsinda ibitego birindwi, na Utah Valley Wolverines yakiniye imikino 22 agatsinda ibitego bitandatu. Uyu mukinnyi yavukiye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umunye-Congo.

Rhode Island FC yahise isezera ku bakinnyi bayo barimo Joe Brito wasezeye burundu ku gukina umupira w’amaguru, Jackson Lee, Issac Angking, Rio Hope, Taimu Okiyoshi ndetse na Cole Dewhurst.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now