Rutonesha Hesbon yagarutse mu Rwanda yihuta
Rutonesha Hesbon yagarutse mu Rwanda yihuta

Tariki 29 Nyakanga 2025, nibwo Rutonesha Hesbon usanzwe ukina mu kibuga hagati yerekeje mu ikipe ya Al Majda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ku masezerano y’umwaka umwe.

Uyu musore wahoze mu ikipe ya Gorilla FC yagiye biri iki gihugu buri kimwe kiri ku murongo ndetse yagiye ntabyo gukora test, ahubwo kuko iyi kipe yari yamushimye yagiye yizeye gushyira umukono ku masezerano.

Ubwo KINYAMUPIRA yakusanyaga iyi nkuru, yamenye ko uyu musore wakiniye Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 amaze hafi ukwezi agarutse mu Rwanda. KINYAMUPIRA kandi yahawe amakuru ari mu moko abiri aho uruhande rumwe rwemeza ko uyu musore hari ibyo atumvikanyeho n’ikipe yari yagiyemo bigatuma ahita yigarukira.

Andi makuru akaba yemeza ko uyu musore ikipe ya Al Majda FC yari yagiyemo ngo yamusanganye ikibazo cy’uburwayi bigatuma batandukana.

KINYAMUPIRA yahisemo kuvugisha umukinnyi, mu kumuhanga telephone ye icamo neza nta kizabo nk’iri mu Rwanda gusa ntiyabasha kuyitaba.  Gusa nyuma yaje ku kwihamagarira ndetse tuganira mu ijwi rituje.

Twamubajije koko niba yaragarutse mu Rwanda arabitwemerera. Yagize Ati” yego ndi mu Rwanda naragarutse kandi hashize iminsi.” Tumubajie icyatumye ahita agaruka, yatubwije ukuri kwe agira Ati” nyuma yaho ikipe nari nagiyemo hari ibyo turumvikanye byatumye mpita nigarukira mu Rwanda ubu ntegereje ikizakurikira.”

Rutonesha Hesbon yakiniye ikipe ya Gorilla FC, iza kumuha ikipe ya Police FC yakiniye ariko nyuma uza kumusubiza muri Gorilla FC, ari naho yavuye ajya hanze, gusa yagiye asanzwe akina nta kibazo cy’uburwayi yagaragazaga. 


Rutonesha Hesbon yakiniye ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23


RUtonesha yamenyekanye cyane mu ikipe ya Gorilla FC

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now