Shema Fabrice wa FERWAFA yahawe inshingano nshya muri FIFA
Shema Fabrice wa FERWAFA yahawe inshingano nshya muri FIFA
Izi nshingano baziherewe mu Nama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba CAF yabaga ku nshuro ya 47, yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri tariki 7 Ukwakira.

Perezida Fabrice yashyizwe mu Kanama Gashinzwe Kurwanya Irondaruhu n’Ivangura mu Mupira w’Amaguru ku Isi (Anti-Racism and Anti-Discrimination Committee). Azafatanya n’abandi 21 bo mu bihugu bitandukanye, muri aka Kanama gakuriwe na Kurt Okraku wo muri Ghana.

Kankindi Anne-Lise we yashyizwe mu Kanama Gashinzwe Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya muri FIFA. Ni akanama kayobowe n’Umunya-Islande, Thorvaldur Orlygsson.

Aba Banyarwanda bahawe inshingano muri FIFA, biyongereye kuri Martin Ngoga uyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA, guhera mu 2021.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Perezida w’kipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Saidi, washyizwe mu Kanama gashizwe gutegura Amarushanwa y’Abagabo muri FIFA.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania [TFF], Wallace Karia, yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo itegura Ruhago yo ku Mucanga, mu gihe Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroon we yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Amategeko y’Umupira w’Amagare muri FIFA.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now