Shema Fabrice wa FERWAFA yemeranya n'Umutoza Amrouche ku cyafasha Amavubi
Shema Fabrice wa FERWAFA yemeranya n'Umutoza Amrouche ku cyafasha Amavubi
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Dr. Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka umusingi w'ikipe y'Igihugu bahereye ku gutegura neza amakipe y'abato. 

Uyu muyobozi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Mpumalanga muri Afurika y'Epfo, ku mugoroba wo ku Cyumweru. 

Yasobanuye ko mbere na mbere ibyabaye ku mukino wa Bénin na bo byabatunguye cyane. 

Yagize ati "Natwe ubwacu twarabyizeraga. Twumvaga tuzatsinda Bénin kuko 'morale' abakinnyi bari bafite ndetse n'uko twari dusanzwe tureba Bénin kuva iyi mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cy'Isi yatangira, twumvaga amahirwe tuyafite. Twirangayeho. Ntabwo twabashije gukoresha neza amahirwe twari dufite kugira ngo dutsinde. Twararangaye, twaratsinzwe. Abanyarwanda benshi, natwe turimo, byarabababaje, ariko turiga."

Perezida Shema yavuze ko umuti wo kubona umusaruro urambye mu ikipe y'Igihugu bagiye kuwushaka. 

Ati "Icyo turimo kwiga muri iyi minsi ni ukugira ngo turebe uko tuvugurura Amavubi, tudahereye ku makuru, ahubwo duhereye ku mato. Tugiye gushyira imbaraga nyinshi cyane mu bana batoya, byibuze guhera ku batarengeje imyaka 17. Dushaka kubaka umusingi ukomeye kugira ngo tube dufite abakinnyi batandukanye kandi bamenyereye amarushanwa."

N'ubwo bimeze bityo ariko, Amavubi makuru na yo azakomeza gushyirwamo imbaraga mu gihe iby'abato bitari byatangira gutanga umusaruro. 

Dr. Shema yakomeje agira ati "Amavubi yacu makuru na yo hari abandi bashya tuzazanamo. Nk'uko mubizi dufite 'FIFA series' izaba muri Werurwe [2026], aho Amavubi azakina imikino ya gicuti ya FIFA n'amakipe aturutse ku migabane y'Isi: u Burayi, Aziya ndetse na Amerika. Ni igihe cyiza cyo kwigaragaza ubwacu. Rero tugiye gushyiramo imbaraga, no mu gihe tuzatangira gukina imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika umwaka utaha, tuzabe dufite ikipe tuvuga tuti 'dufite intego, dufite aho tugana.'"

Ibyo uyu muyobozi w'Umupira w'Amaguru mu Rwanda avuga, bihura neza neza n'ibyo Umutoza Mukuru w'Amavubi, Adel Amrouche, yavuze nyuma y'umukino wa Bénin, nk'inama ku cyazanzahura ruhago Nyarwanda.

Amrouche yagize ati "Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti 'mumpe umukinnyi umwe w’imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru,' barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.”

Ikipe y'Igihugu ikomereje imyitozo muri Afurika y'Epfo mbere yo gukina n'iki gihugu kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Ukwakira, saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba. 

Uyu mukino wa nyuma nta kinini usobanuye ku Rwanda kuko amahirwe yo kujya mu Gikombe cy'Isi atagihari. 

Muri iri tsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 17, u Rwanda ruri ku mwanya wa kane n’amanota 11. Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, Nigeria iri ku wa gatatu n’amanota 14, Lesotho ikagira icyenda, naho Zimbabwe yo ikaba ifite amanota atanu.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now