Umuhungu wa Thiago Silva yasinye amasezerano muri Chelsea
Umuhungu wa Thiago Silva yasinye amasezerano muri Chelsea
Isago Silva, umuhungu wa myugariro w’umunyabigwi ukomoka muri Brésil, Thiago Silva, yateye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa ruhago asinya amasezerano ye ya mbere nk’uwabigize umwuga (professional contract) mu ikipe ya Chelsea, yahoze ikinirwa na se.

Uyu musore w’imyaka 17, na we ukina nka myugariro, yageze mu ishuri ryigisha umupira rya Chelsea mu mwaka wa 2020, ari kumwe na murumuna we Iago Silva. Icyo gihe byahuriranye n'uko se, Thiago Silva, yari avuye muri Paris St-Germain yerekeza i Stamford Bridge.

Nubwo Thiago Silva w’imyaka 41 yamaze kuva muri Premier League mu 2024 agasubira muri Fluminense nyuma yo kwegukana ibikombe bikomeye nka Champions League, UEFA Super Cup n’Igikombe cy’Isi cy’ama-Club (Club World Cup) hamwe na Chelsea, umuhungu we Isago we yahisemo kuguma mu irerero ry’iyi kipe yambara ubururu.

Isago yatangiriye mu kipe y’abatarengeje imyaka 13, aza kuzamuka kugeza ubwo akinnye umukino we wa mbere mu batarengeje imyaka 18 muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Mu itangazo Chelsea yashyize hanze, yagaragaje ko Isago Silva amaze gukura, akaba "myugariro wo kwiringirwa kandi ushobora gukina ku ruhande rw’ibumoso cyangwa mu mutima wa ba myugariro."

Kuri ubu, uyu musore amaze kugaragara mu mikino y'amakipe y’abatarengeje imyaka 17 na 18.

Ikindi kigaragaza ko afitiwe icyizere, Isago yari mu bakinnyi 33 bakiri bato Chelsea yatanze ku rutonde rw’abazakina Champions League, ubwo biteguraga kwakira Ajax mu kwezi k’Ukwakira.

Biteganyijwe ko Isago azagerageza kugera ikirenge mu cya se, wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Brésil imikino 113 hagati ya 2008 na 2022.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now