Umukinnyi w'Amavubi wakinaga i Burayi yasezeye burundu kuri ruhago
Umukinnyi w'Amavubi wakinaga i Burayi yasezeye burundu kuri ruhago
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Rubanguka Steve, yatangaje ko asezeye ku gukina umupira w’amaguru ku myaka 29, nyuma y’imyaka 11 yari amaze awukina nk’uwabigize umwuga.

Uyu mukinnyi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, aho yavuze ko afunze urupapuro rumwe mu buzima bwe kugira ngo atangire urugendo rushya.

Rubanguka yagize ati “Nyuma y’imyaka 11 y’umupira w’ababigize umwuga, hamwe n’ibihe byiza, ibibi, ingendo, n’ibyo nibuka byose, nafashe icyemezo cyo gusoza iki gice. Si ukubera ko hari ikintu cyarangiye, ahubwo ni ukubera ko hari ikintu gikomeye gitangiye.”

Yakomeje avuga ko umupira wamwigishije byinshi birimo ikinyabupfura, kwihangana n’ubunararibonye budasanzwe, kandi ko wamuhaye amahirwe adasanzwe yo guhagararira u Rwanda.

Ati “Umupira w’amaguru wampaye ikinyabupfura, kwihangana no kugira ibihe bitazibagirana, harimo n’icyubahiro cyo gukinira igihugu cyanjye cyiza. Ku bw'ibyo, nzahora nshima."

Yashimiye kandi abatoza, abayobozi, abakinnyi bagenzi be n’abafana bose bamufashije muri uru rugendo, avuga ko buri somo, buri rugendo n’igihe cyose yamaze akina byamufashije gukura.

Rubanguka yavuze ko ubu agiye kwibanda ku gice gishya cy’ubuzima bwe, aho yiteguye “kubaka, gukura no kuyobora.” 

Yasoje ashimira umupira w’amaguru kuri buri kimwe wamwigishije, avuga ko “imitekerereze ihoraho, ariko ko imigambi ari yo ihinduka.”

Rubanguka Steve yavukiye i Rusizi mu 1996, akurira mu Bubiligi, aho yatangiriye gukina muri 2007. 

Yakiniye amakipe arimo RFC Wetteren, K. Patro Eisden, Maasmechelen na K. Rupel Boom FC zo mu Bubiligi, akinira Karaiskakis yo mu Bugereki, Ermis Aradippou yo Chypre, FC Zimbru Chișinău yo muri Moldova.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati yugarira, yakiniye kandi Al-Nojoom FC yo muri Arabia Saudite ndetse na Spartakos Kitiou FC yo muri Chypre, ari na yo yakiniraga mbere yo gusezera kuri ruhago.

Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi mu 2021, aho yabaye umwe mu bakinnyi bafashije ikipe mu mikino mpuzamahanga itandukanye.

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now