Azafatanya na Mutuyimana Dieudonné uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande ndetse na Ishimwe Didier uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande, mu gihe Nizeyimana Is’haq azaba ari umusifuzi wa kane.
Umusifuzi Kayitare ni ubwa mbere azaba asifuye umukino nk'uyu w'ishiraniro. N'ubwo nta myaka ibiri yari yamara asifura mu cyiciro cya mbere, ni umwe mu bafite amanota menshi mu kwitwara neza mu mikino bayobora.
Uyu mukino utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru uzatangira saa Cyenda z’amanywa.
Abakunzi ba ruhago bakomeje kugura amatike kugira ngo bazihere ijisho uyu mukino uhuruza abatari bake. Kugera kuri uyu wa Kane tariki ya 6, abari kugura amatike bari kwishyura 2,000 Frw ahasigaye hose mu gice cyo hejuru ndetse na 3,000 Frw mu hasigaye hose igice cyo hasi, cyegereye ikibuga.
Itike ya menshi mu mwanya w'ikirenga (sky box) ni miliyoni 2 Frw.
Ku munsi ubanziriza umukino ndetse no ku w'umukino nyirizina, itike yaguraga 2,000 Frw izagura 3,000 Frw, hanyuma iya 3,000 Frw igera kuri 5,000 Frw. Nta zindi mpinduka ku biciro ziteganyijwe.
Kwibikaho itike ni ugukanda muri telefoni *669*5# cyangwa kunyura ku rubuga http://tkay.sinc.events.
Leave a Comment