Muri Tanzania ikipe zikomeye ni Young Africans na Simba SC gusa, naho Singida Black Stars irakinika cyane. Tugiye kongera gukina amatsinda y’imikino Nyafurika nyuma y’imyaka irindwi. Murera yigirira amahirwe rwose!
Ibyo ni bimwe mu byasohokaga mu kanwa ka benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, kuva ku bayobozi bakuru kugera ku bafana bo hasi za Bweyeye iyo, guhera tariki ya 9 Kanama 2025, ubwo tombora y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CAF Confederation Cup yerekanaga ko bazatana mu mitwe na Singida BS mu ijonjora rya mbere.
Ab’inkwakuzi batangiye kubangamira icupa, basesengurana utumwenyu iby’iyi tombora bari bitezeho amakiriro y’akayabo bari kuzasoroma mu cyiciro cy’amatsinda bakigobotora ingoyi y’ubukene bamazeho iminsi, ari nako basekera mu gapfunsi bishimira ugutombora Pyramids FC kwa mukeba APR FC, n’ubwo urubanza rw’aba bombi kugeza ubu rutarasomwa.
Burya koko umwana utarwaye ararota!
Abenshi mu bakunzi b’iyi kipe ikomoka i Nyanza bakangutse nyuma y’uko Umunya-Eswatini, Thembikosi Njabulo Dlamini, ahushye bwa nyuma mu ifirimbi Singida BS icyuye umubyizi w’igitego 1-0 cyatsinzwe na Marouf Tchakei ku munotaa wa 22, mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium tariki 20 Nzeri.
Abari bacyugamye mu mutaka w’uko mu mupira w’amaguru byose biba bigishoboka, na bo baje kunyagirwa nyuma y’iminota 90 yakiniwe ku kibuga cya Azam Complex i Dar es Salaam, Singida igatsinda Rayon Sports ibitego 2-1 byatumye iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
N’ubwo bamwe bijunditse umunyezamu Pavelh Ndzila waponyotswe umupira wabyaye igitego cya kabiri, impamvu ndetse n’abo kwegekwaho isezererwa ry’iyi kipe yambara ubururu n’umweru birenze kure cyane ibyo:
Rayon Sports nta bakinnyi ifite
Yeee! Ushobora gutungurwa n’ibyo nanditse bitewe n’uko Rayon Sports yari ifite abakinnyi 11 babanje mu kibuga, ikagira abasimbura barenze batatu binjiye mu kibuga, ndetse yewe ikaba ifite na benshi mu bafite ibibazo by’imvune bagaruka igihe icyo ari cyo cyose, tutibagiwe n’abo barekuye mbere yo gutangira umwaka w’imikino bitewe n’umubare munini w’abo bari bafite. Gusa icyo njye mvuga aha ni umusaruro w’ibyo abo bakozi batanga ugereranyije n’intego z’umukoresha wabo.
Ugereranyije Rayon na Singida umukinnyi ku mukinnyi, usanga harimo ikinyuranyo kinini cyane. Icyakora ntitubitindeho, aho twirebere kuri Rayon Sports y’uyu mwaka ndetse n’iy’umwaka ushize.
Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino ubanza Rayon Sports yakiriyemo Singida i Kigali, batanu muri bo: Kapiteni Serumogo Ali Omar, Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Nshimimana Fabrice, Niyonzima Olivier “Seif” na Adama Bagayogo, bari abasimbura ba Omborenga Fitina, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim, Kanamugire Rogers/Souleymane Daffe na Muhire Kevin.
Mu mwaka w’imikino ushize nta gikombe na kimwe mu bikinirwa mu Rwanda Gikundiro yigeze itwara. Yatwawe icya Shampiyona na APR FC habura umukino umwe gusa, ndetse inayinyaga Igikombe cy’Amahoro rukumbi bari gutahira. Kuba ibyananiye ababanzamo byatumwa abari abasimbura babo, si benshi bagorwa no kwakira umusaruro babona, duhereye kuri Singida BS.
Abatoza badakwiriye ikipe
Kuba umutoza atashobora gutoza ikipe runaka si igisobanuro cy’uko ari umuswa. Mu miterere ya ruhago, umutoza ava hamwe byanze cyangwa bikunda yagera ahandi bikaba ibindi bindi, nyuma y’igihe yazahagaruka bigatanga umusaruro utandukanye.
Kimwe mu bishobora gutera ibyo byose harimo abakinnyi, kuko bashobora kuba beza ku mutoza umwe, byagera ku wundi bakaba imburamumaro kubera ibyo ashaka kubakinisha.
Kuva muri Gicurasi ubwo Umunya-Tunisie, Afhamia Lotfi yatangazwaga nk'Umutoza Mukuru wa Rayon Sports asimbuye Umunya-Brésil, Roberto Gonçalves do Carmo "Robertinho", yifuje gukina nk'uko yanikaga agitoza Mukura VS.
Imikinishirize ye yihariye, yo gukoresha ba myugariro batatu, abo hagati batanu ndetse na ba rutahizamu babiri (3-5-2) ntiyagiye ivugwaho rumwe n'abarimo abayobozi b'ikipe ndetse n'abandi bakunzi benshi. Babirwanya bavuga ko abakinnyi ikipe ifite badafite ubushobozi bwo gukina batyo.
Uyu mutoza yakunze kugaragaza ko atsimbaraye ku mahame ye ahuje na Ruben Amorim ushakira ibitunga umuryango we mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'Ubwongereza.
Ibyo ubwabyo ntibyari ikibazo; ikibazo ni uko yabikinaga ntibitange umusaruro ugaragara, n'ibisa nk’ibiwutanze bikaba iby'akanya gato, ntibitange icyizere kirambye. Ni byo ntabwo afite abakinnyi b’ibyatwa, ariko na bo afite ubanza atabakoresha uko bikwiye.
Kuva ku mukino wa mbere wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Miroplast FC ibitego 3-0, kugeza ku wa nyuma batsinzemo Vipers FC ibitego 4-1, bamwe mu Ba-Rayons ntibanyuzwe n'uko ikipe ikina; ibyanatumye Perezida wa Rayon Sports avuga ko abakinnyi be bakina nk'abirwanaho, nyuma yo kunyagira AS Muhanga ibitego 4-0.
Uretse n'ibi kandi, uyu mutoza ashinjwa kuba atagira abakinnyi 11 babanzamo mu buryo buhoraho, nyamara yakabaye amaze kumenya abatanga umusaruro usesuye mu ikipe ye, bijyanye n'amezi hafi atatu akoresha imyitozo ndetse n’imikino ya gicuti igera kuri irindwi yashakiwe.
Kwijundikwa na bamwe mu bavuga ko bakunda ikipe gukomereza ku kuba "atari umuranga mwiza". Abakinnyi bose uyu mutoza yifuzaga ko yazanirwa ngo bakorane akazi si ko yabahawe. Icyakora mu bo yahawe harimo mwenewabo basangiye gakondo ku gihugu, Mohamed Chelli ndetse n'umunyezamu Drissa Kouyaté, kongeraho Umutoza Wungirije, Azouz Lotfi. Kugeza ubu nta musaruro bari batanga ugereranyije n'ibyo bari bitezweho.
Ubushobozi nshidikanywaho bw'abayoboye ikipe
Uwashyira ku ntara igosora abayoboye ba Rayon Sports kuva ku bo mu biro kugeza ku b'amakoti, yasanga urukumbi ari rwinshi!
Ku ruhembe rwa byose hari Perezida Twagirayezu Thaddée, ari na we ahanini ukomerwa amashyi mu gihe ikipe yitwaye neza, yagaragurika akamwazwa.
Uyu mushoramari wafashe umurizo w'umukiro, ntaho yahungira ibyo twavuze mbere, by'uko ikipe idafite abakinnyi n'abatoza beza. Ubwo tariki 16 Ugushyingo 2024 we na Komite Nyobozi basukwagaho amavuta n’Aba-Rayons, basanze isoko ry'igura n'igurisha ryarafunze, amahitamo basigaranye ari ayo gukoresha gusa abo Komite ya Uwayezu Jean Fidèle bari baraguze, barimo Fall Ngagne, Youssou Diagne n'abandi, ariko biyemeza kunagura ikipe mu idirishya ryo muri Mutarama.
Uko Rayon Sports yaremye isoko ryo mu Urugaryi byatunguye benshi bitewe n'uko bari baryiteze. Mu bakinnyi bane basinyishijemo, Biramahire Abeddy ni we watanze umusaruro, aho yatsinze ibitego bitanu muri Shampiyona, n'ibindi bine mu Gikombe cy'Amahoro.
Ni mu gihe Assana Nah Innocent, Adulai Jaló na Souleymane Daffé byagoranye no kubikuraho ngo basese amasezerano, kuko bavugaga ko bagifite byinshi byo guhishurira Abanyarwanda ku bijyanye n’impano itagira akagero Rugaba ugabira amagana atabanyije yabahanganye.
Ubwo impeshyi yagwaga, si ngombwa cyane kugaruka ku bo baguze muri iryo soko, kuko ari bo bari gukina kuri ubu.
Uwavuga amakosa yakozwe n’ubuyobozi ntiyapfa kwibagirwa dosiye y'Abanya-Sénégal, myugariro Youssou Diagne na rutahizamu Fall Ngagne. Ubwabyo kumva ko ikipe yanze kwishyura umukinnyi ikeneye, 1500$ (agera kuri miliyoni 2,1 Frw) ndetse n'ibirarane by'imishahara wemera ko umubereyemo kandi uzi uko rusibiye aho ruzanyura, ntibyabura abo bitera intimba ku mutima.
Kuza nyuma y'amezi abiri abandi batangiye imyitozo byatuma Diagne adakina umukino ubanza wa Singida, ndetse n'uwa kabiri awukina ataramera neza, ushingiye ku kuba ari wo wa mbere yari akinnye.
N'ubwo hari uwavuga ko uko yari kuba ameze neza kose bitari kubuza impala gukora ibyazizinduye, nta rwitwazo rwo kudafunga buri buro yose yajegeraga. Ari ibyo, APR FC ntiyakwirirwa ihendwa n'abakinnyi beza kandi izi ko izahura na Pyramids [gutebya].
Ikindi gikomeye Perezida Twagirayezu yakoze gishobora guhuzwa n'umusaruro ikipe ifite magingo aya, ni ukwereka umutoza ko nta cyizere bamufitiye.
N'ubwo wenda na we atari shyashya nk'uko twabivuzeho mbere, ntibikwiye kuvugira mu itangazamakuru ko abakinnyi bakina birwanaho, mbese ko nta cyo akora. Uko byagenda kose, mu buryo b'umwe cyangwa ubundi, byangije umubano wari hagati y'aba bombi.
Si umubano n'umutoza gusa wahatikiriye kuko na bamwe mu bakunzi b'ikipe batangiye kubona umuyobozi wabo nk'ufite intege nke, bitewe n'uko anakoresha umutoza atishimira, nyamara bias nk’aho adafite ubushobozi bwo kumuhindura.
Ibyo kudahuza kw'abagize Komite Nyobozi, abagize Inama y'Ubutegetsi, bamwe mu bakinnyi nka Nsabimana Aimable, n’ibindi byo tuzabigarukaho mu nkuru yacu itaha.

Urukundo abasaza bakunda ikipe rurakemangwa
Akenshi iyo wavugaga abasaza, benshi bumvagamo na Perezida Twagirayezu wahoze ari hamwe na benshi mu bayoboye Rayon Sports hambere, ariko kubera magingo aya atajya imbizi n’abayoboye Inama y'Ubutegetsi ikuriwe na Perezida Paul Muvunyi, Visi Perezida Dr. Emile Rwagacondo ndetse n'Umunyamabanga Murenzi Abdallah, izina abasaza risigaranywe n'abo dusorejeho gusa.
Ni kenshi aba bita abasaza bagonganye cyane na Komite Nyobozi y'ikipe, ahanini bishingiye ku kutamenya inshingano za buri rwego ndetse n'imikorere yarwo, aho akenshi bahuriraga mu nshingano buri ruhande rubona nk'izarwo.
Ibi ntibabishyize ku ruhande ku bw'inyungu z'ikipe, ahubwo byatumye bamwe muri bo bajya kure ikipe; ibikorwa byinshi nk'Inteko Rusange, imikino y'ikipe, babijya kure.
N'ubwo impande zose atari ko mu ruhame zemera uku kutumvikana, ibigaragarira benshi ni uko batari hamwe. Yewe no mu bikorwa byo gukusanya amikoro y'ikipe, usanga batanga nk'abikiza, bitandukanye n'uko mbere babaga hafi Gikundiro bavuga ko bihebeye.
Ni gake uzababona ku myitozo. Uretse n'ibyo, na cyane ko hari uwavuga ko bidakwiye kuba ikibazo, no mu gutegura umukino wa Singida Black Stars wari ubumbatiye byinshi mu bigize intego nyamukuru z’ikipe, ubwo bamwe mu bari hafi Komite, barimo Jean Fidèle na Munyakazi Sadate basimburanye ku ngoma basuraga ikipe mu cyakwitwa nk'umugoroba w'imihigo, nta wo mu buyobozi bw’Inama y'Ubutegetsi wanyuze n’inzira zo hafi yaho uwo munsi.
Ibi byahumiye ku mirari ubwo ingeri zitandukanye z'Aba-Rayons zerekezaga i Dar es Salaam gushyigikira ikipe ku mukino wo kwishyura, na bwo ntihagira n'umwe uhagaragara; ibituma benshi bibaza imirimo yahuza aba bose uko yaba imeze. Uretse ko ngo inabaye ihari "bahitamo kwegura kuko nyine baba bahuze bituma bataba hafi ikipe nk'uko bikwiye".

Iminsi y'ubwirabure iregereje
Ni byo koko ntabwo dufite ubushobozi bwo kumenya icyo iminsi ihatse. Icyakora umwanditsi w'ibitabo n'imivugo, Umwongereza William Shakespeare, mu gitabo yise "The Tempest" yanditsemo amagambo agira ati "The past is prologue"; ibivuze ko umuntu ashobora kugendera ku byabaye mu cyahise kugira ngo amenye ibishobora kuzaba.
Ubwo Bugesera FC yasekuraga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wakinwe iminsi ibiri muri Gicurasi, aya manota atatu y'ingenzi Murera yatakaje yatumye irushwa abiri na APR FC, igikombe kigenda ubwo.
Ubwo uyu mukino wararanwaga, bukeye bwaho nta muyobozi w'ikipe wahagaragaye, kandi urwitwazo ntirwaba ukuba nta bafana bari bemewe bitewe n'imyifatire idakwiye Aba-Rayons bagaragaje kuri stade, kuko na mbarwa bari bemewe batabaye abayobozi, kandi ku mahitamo yabo.
Uku gutererana ikipe no kwiheba kare byakomereje no ku mukino wa nyuma wa Gorilla FC, iby'amatsinda ategura buri mukino byari byarashyizweho byose bicwekera ubwo.
Iyi ngeso mbi y'abayobozi ba Rayon Sports isangwa no mu bakunzi bayo kuko akenshi bataba ikipe hafi mu gihe iri mu bihe bibi, nyamara umurwayi ari we ukenera muganga.
Ugendeye kuri ibyo, ugusezererwa kwa Rayon Sports mu mikino Nyafurika, kongeraho umwuka mubi umaze iminsi ututumba, bishobora gutuma ibyabaye mu bihe byahise byisubira. Nibiramuka bibaye bizakora ku mikoro y'ikipe kuko isanzwe yishingikiriza ku bakunzi bayo, ndetse na wa murindi wabo uzimire, umusaruro ube iyanga.
Mu minsi mike ishize, Imana y'iyi kipe bivugwa ko ari n'iya Nyagasani, yabahaye manu nk'imwe yaramije Abisirayeli ubwo inzara yakekaga amara, iha Rayon Sports rutahizamu Asman Ndikumana.
Mu mikino ibiri ya mbere yakinnye, yatsinzemo ibitego bibiri bibiri muri buri umwe, abenshi mu bakunzi ba ruhago Nyarwanda bamubonye batangira kwibaza ingano y'ayo azasarura nk'umukinnyi w'umukino, uw'icyumweru n'ukwezi, ndetse n'uwo bazahatanira imodoka izahembwa uwahize abandi mu kwitwara neza ubwo Shampiyona izaba igeze ku musozo.
Icyakora inzira ntibwira umugenzi! Nta wari uzi ko uyu Murundi, wafatwaga nk’inkingi mwikorezi, atari gusoza iminota itanu y'inyongera yongewe ku y'isanzwe y'umukino Singida BS yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0, bitewe no kuvunika igufwa ry'ukuboko.

Ni igihombo gikomeye kuri iyi kipe yitoreza mu Nzove kuko azamara hanze amezi atari munsi y'atatu, kandi Fall Ngagne akaba atari yakiruka imvune amaranye igihe.
Iminsi ni imitindi! Mu bihe biri imbere kandi, umutoza Lotfi ashobora kuba umushomeri. Ibi ahanini wabishingira ku musaruro udashamaje yagize kuri Singida no mu mikino ya gicuti, ndetse no ku kuba kuva kera na kare atemerwa na benshi barimo n'abafata ibyemezo mu ikipe. Uruhurirane rw'ibibazo ikipe ifite nirukomereza mu kibuga umusaruro ukabura, nta kabuza azashimirwa.

Umuti wazanzahura Rayon Sports uravugutika
Ndamutse mvuze ko nta rirarenga naba ngiye kwiga kubeshya kandi ubusanzwe nta we nyomeka! Isoko ry'igura n'igurisha ryarafunze, yewe nta n'icyizere cy'uko barega Singida ko yaba yarakinishije umukinnyi urengeje amakarita abiri y'umihondo kuko nta mukino wundi bakinnye mbere yaho.
Umutozo akwiye guhabwa igihe kugira ngo ategure ikipe uko ashaka kandi ntavangirwe ku bijyanye n'akazi ke, hanyuma bazamushungure nyuma y’igihe runaka bakiha, niba kidasanzwe mu masezerano ye. Impamvu ni uko nta bakinnyi bakomeye afite, kandi n'abayobozi be bakaba atari abere mu byateye ukurumbya.
Icyakora niba mu ntekerezo za Perezida Twagirayezu harimo kwikiza umutoza Afhamia Lotfi, igihe ni iki umugani wa wa mutoza. Ntabwo ari ngombwa kuzategereza ko abanza gutakaza imikino myinshi muri Shampiyona, ngo agende agusize mu isayo utazabasha kwishyiguramo. Ntibikwiye kandi kumunaniza mu kazi ke ngo ukunde ugaragaze ko adashoboye. Wikwirindiriza uwo uzakora, niba koko umaramaje gutandukana na we. Musubize ku isoko ry'umurimo!
Ibindi bishaka byahamurwa mu gushaka umushongi w’umuti wamirwa n’Aba-Rayons, ni uko bakwirengagiza ibyabaye byose bagasenyera umugozi umwe, ntibatererane ikipe ngo bange kuza kuri stade cyangwa ngo bagire impiri mu mifuka yabo, umugani wa Kazungu Claver.
Icyakora niba kunga ubumwe byanze, na cyane ko atari ubwa mbere iyi ntero itewe ariko ntiyikirizwe, mo kimwe bahitemo gukuraho ubuyobozi bw'ikipe bashyireho abo babona ko bazashobora ibyananiranye. Uretse ko n’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwabasabye gukuraho urwego rumwe muri ebyiri ziriho, zihora ziryana, zinaryaryana.
Komite Nyobozi namwe basaza, ndetse n'abandi mwese mwagiye mu ishyamba, nimusosoke muri iyo mifatangwe mongere muhuze imbaraga kandi muzababarirwa n’Aba-Rayons. Nimusome umurongo w'ibyanditswe muri Yesaya 1: 18-20. Bitabaye ibyo, muzongera mutengwe mu ikipe mwiyita ba nyirayo!

Leave a Comment