Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda 'Amavubi', Stephen Constantine, yatangaje ko intego nyamukuru yamuzanye ari ugutsinda imikino yose by'umwihariko iyo mu rugo ahereye ku mikino ya FIFA Series 2026 igiye kubera i Kigali, gusa asaba FIFA kujya itanga igihe gihagije cy'imyiteguro.
Ibi uyu mutoza yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026 cyagarukaga ku myiteguro y'Amavubi mbere y'umukino wa mbere u Rwanda ruzakiramo Grenada ku wa Gatanu Saa Tatu z'ijoro kuri Stade Amahoro.
Constantine wagarutse gutoza u Rwanda nyuma y'imyaka 11 yashimangiye ko yiteguye guha ibyishimo Abanyarwanda.
Yagize ati "Sinaje hano gutsindwa. Ndashaka gutsinda kandi ndashaka gutsinda ubu. Iyo turi mu rugo tugomba gutsinda uwo ari we wese kuko ni twe tugena ibibera iwacu."
N'ubwo afite intego zo gutsinda, uyu mutoza yagaragaje ko iminsi umunani FIFA igenera amakipe y'ibihugu ngo yitegure idahagije na gato, asaba ko yakongerwa ikaba nibura iminsi 12.
Yasobanuye ko abakinnyi bakina i Burayi bavunwa n'ingendo ndende bigatuma bagera mu mwiherero habura iminsi ibiri cyangwa itatu ngo umukino ube, ibintu bidindiza imyiteguro.
Mu rwego rwo kubaka umwuka mwiza mu ikipe, umutoza Constantine yahishuye uko aherutse gukora ikosa ryo kwambura abakinnyi n'abatoza telefone zabo mu gihe cy'amafunguro.
Yavuze ko yahise abona ko umwuka uhindutse abantu ntibongera guseka, yiyemeza kubireka kuko umwuka mwiza ari wo shingiro ry'umusaruro mwiza.
Uyu mutoza kandi yanenze uburyo u Rwanda rwahinduranyije abatoza bagera ku 10 mu myaka 11 ishize, yemeza ko bidindiza iterambere ry'abakinnyi, gusa yizeza ko we azamara igihe kinini.
Yahishuye ko yatangiye gushyiraho gahunda nshya zishingiye kuri siyansi no kwita ku mibereho y'abakinnyi byitezweho gutanga umusaruro ufatika mu gihe kizaza.
Kugira ngo abafana bazashyigikire Amavubi muri uyu mukino na Grenada, amatike yashyizwe ku isoko aho ahasanzwe ari 2.000 Frw, iruhande rwa VIP ni 5.000 Frw, naho VIP ikaba 30.000 Frw, mu gihe imyanya ya VVIP na Skybox yagenewe abatumirwa gusa.
Leave a Comment