Umutoza Mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko ikipe ye yiteguye guhatana na FC Pyramids yo mu Misiri mu mukino ubanza wa CAF Champions League, uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira, saa 14:00 kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri iyi stade ku gicamunsi cya none, Abderrahim yavuze ko nubwo bazahura n’ikipe ikomeye kandi ifite amateka n’ubushobozi bihambaye, APR FC izatungurana.
Yagize ati “Pyramids ni ikipe yegukanye ibikombe muri Afurika kandi ifite ubushobozi bwinshi, ariko nubwo tuyubaha nta bwoba tuyifitiye. Tuzakina umukino wacu, mu buryo bwacu. Dufite abakinnyi bafite imbaraga n’ubushake kandi twiteguye neza. Twasesenguye Pyramids kandi twizera ko tuzaba turi ku rwego rwo hejuru, haba mu mitekerereze, mu mbaraga no mu mikinire.”
APR FC izakina idafite rutahizamu ngenderwaho Djibril Ouattara utarakira neza; ibituma rutahizamu William Togui na Mamadou Sy ari bo bonyine bazataha izamu. Umutoza yavuze ko nta mpungenge bimuteye kuko ikipe ye idashingiye ku mukinnyi umwe.
Ati “Ubwo nageraga muri APR FC twashyizeho umushinga w’imyaka iri imbere, wo kubaka ikipe izaba ubukombe muri Afurika. Ni yo mpamvu ntashingira ku bakinnyi 11 gusa; buri mukinnyi ahabwa amahirwe nk’abandi bose kugira ngo haboneke umusaruro mu ikipe.”
Uretse kugerageza gushaka intsinzi, Abderrahim yavuze ko anifuza guhindura uburyo APR yakinagamo, ikava mu gukina yugarira cyane igahinduka ikipe ikina isatira, ifite uburyo buhamye bwo gushaka ibitego.
Ati “APR yari izwiho gukina yugarira ikohereza imipira miremire imbere, ibintu bitanyuraga abafana. Twashyizeho uburyo bushya burimo gusatira, no kugabanya amakosa. Ntabwo byoroshye, ariko abakinnyi bamaze gutera intambwe mu buryo bwa tekiniki no mu kumenya guhagarara neza mu kibuga.”
Uyu Munya-Maroc w'imyaka 62 kandi yavuze ko atemeranya n'abavuga ko gukinira ku kibuga cy'ubwatsi bukorano (terrain synthétique) ari amahirwe kuri APR FC, kuko na we bimugora.
N'ubwo ahamya ko abakinnyi be batari bagera ku rwego abashakaho, Umutoza Taleb ashimangira ko nta kabuza APR FC izazengereza amakipe.
Ati "Ntabwo APR iragera ku rwego rwo hejuru ijana ku ijana, ariko dufite ubushobozi buhagije bwo guhatana ku rwego rw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Icyo dufite turusha abandi ni indangagaciro zacu, urukundo dufitiye umupira n’ubumwe nk’umuryango. Tuzakoresha ibyo byose kugira ngo dutungurane.”
APR FC irasabwa kwitwara neza i Kigali mbere y’uko izajya i Cairo gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki 5 Ukwakira, mu rugendo ruzasiga imwe muri izi kipe igeze ku cyiciro cya nyuma kibanziriza amatsinda ya CAF Champions League.
Leave a Comment