VAR igiye kongera gukoreshwa muri Stade Amahoro
VAR igiye kongera gukoreshwa muri Stade Amahoro
Ikoranabuhanga ry'amashusho yunganira abasifuzi (VAR) rigiye gukoreshwa kuri Stade Amahoro mu mukino wa ¼ cya CAF Champions League, aho Al Hilal SC yo muri Sudani izakira Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc.
‎Ibi bije nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko iri koranabuhanga rizakoreshwa mu mikino yose isigaye y'iri rushanwa guhera muri iki cyiciro cya ¼.
‎Al Hilal SC ikinira imikino yayo yakiriye mu Rwanda, yazamutse ari iya mbere mu Itsinda C, bityo yari isabwa kwerekana ikibuga kizakira iyi mikino y'ishiraniro. Stade Amahoro yatanzwe n'iyi kipe yujuje ibisabwa byose na FIFA ndetse na CAF; ibiyihesha uburenganzira ntakuka bwo kwakira iryo koranabuhanga no kuryifashisha kugeza irushanwa rirangiye.
‎Kwinjiza VAR muri iyi mikino y'i Kigali bije bishimangira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bikorwaremezo bya siporo. Muri Mutarama 2025, kuri iyi stade hari hakozwe isuzuma rya mbere ry'iri koranabuhanga.
‎Ibi kandi byunganira gahunda u Rwanda rufite yo gutangira igerageza rya VAR no mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere. Kugeza ubu, FERWAFA iri mu biganiro na FIFA binyuze mu mushinga witwa 'FIFA Forward' kugira ngo u Rwanda ruhabwe iri koranabuhanga.
 Biteganyijwe ko nibigenda neza, umushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha w’imikino, aho bishoboka ko hazifashishwa imashini enye za VAR zigendanwa zizafasha mu miterere y'imikino itegurwa mu Rwanda.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now