APR WVC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu bagore mu mukino wa Volleyball wa 2025/26 nyuma yo gutsinda Kepler amaseti 3-2 mu mukino wa nyuma wa 3 wabereye muri Petit Stade ku wa Gatandatu 09.05.2026.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda iseti ya nyuma ya kamarampaka, ku manota 15-10 dore ko bari banganyije amaseti 2_2.
Umukino watangiye amakipe yombi yatakana cyane iseti ya 1apr wvc yatangiye neza cyane igeza ku manota 9-0. Kepler yisubiyeho iyobowe na Binta Fatoumata na Violet Makuto, maze itsinda iseti ya mbere ku manota 25-22.
Iseti ya 2 ikipe ya Apr wvc yakoze impinduka maze izana Amito Sharon mu kibuga gukomeza ubwugarizi bwo hagati. Lizzy Gasekgonwe wahoze ari kapiteni wa RRA nawe yafashije APR itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-17 maze bombi banganya seti 1_1.
Iseti ya 3 Apr wvc yakomeje kwitwara neza. Libero Fillette Uzamukunda yahaye APR ubwugarizi bukomeye, itsinda iseti ya gatatu ku manota 25-20.ibi byatumye Kepler yitekerezaho umutoza arabaganiza
Iseti ya 4 Kepler yagarutse ikomeye itsinda APR 25-16, biba ngombwa gukina iseti ya 5 ya kamarampaka.
Iseti ya 5 Apr wvc yagarutse ifite ituze ishaka ndetse nubuhanga m'ikibuga itsinda iseti ya gatanu amanota 15-10 yegukana igikombe cya championa ya volleyball y'abagore 2025/6
Kapiteni wa APR, Valentine Munezero,wafashize iyi kipe kwitwara neza yashimiye intsinzi anashima amayeri y’umutoza, by’umwihariko kuba yarakinishije Gasekgonwe nyuma y’igihe kinini atagaragara mu kibuga.
Yagize ati: "Mbere na mbere ni intsinzi ikomeye yo kwishimira. Ndashimira abafana ba APR ku bw’inkunga n'ubwitange. Urebye impinduka umutoza yakoze, zari nziza kandi zitekerejweho neza.
Apr wvc itwaye igikombe nyuma yuko Igikombe cya Shampiyona y’Abagore ya Volleyball mu mwaka ushize wa 2024/25 cyatwawe na Police wvc itsinze Apr wvc amaseti 3_1 mu mukino wa nyuma wa 3 wa kamarampaka.
Police wvc yari imaze imyaka 2 gusa ishinzwe, ihita yegukana igikombe ku nshuro ya mbere.








