Nta morale ihari, ikigaragaza ko mu buyobozi harimo ibibazo byinshi cyane. Nibasase inzobe, bahitemo umuntu umwe ari we uyobora ikipe. Nk'ubu tubuze umuntu twegekaho intsinzwi. Biraducanze!
Ayo ni amagambo umwe mu bakunzi ba Rayon Sports uri mu kigero cy'imyaka 30 yatangarije umunyamakuru wa InyaRwanda, Munyantore Eric 'KhaliKeza', ku mugoroba wa tariki 2 Ukwakira 2025, ubwo Ben Mussa n'abasore be batsiburaga iyi kipe ikomoka i Nyanza igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa kabiri wa Shampiyona.
Benshi mu bakunzi ba Murera bakambije agahanga, abandi babyimbya amazuru binubira uburyo ikipe yabo irimo akajagari kenshi mu miyoborere kuko buri wese aba ashaka gufata ibyemezo ndetse no gutanga amabwiriza y'ibikorwa, ibituma nta muntu wa nyawe wo kubazwa umusaruro muke w'ikipe.
Icyakora iki si ikibazo ku Banyarwanda bakunda ruhago kuko uwo kubyegekaho bamufite! N'ubwo nta barura nakoze cyangwa yewe ngo mbe nteganya no kurikora, unyuze muri benshi mu bakunzi b'Amavubi ubabaza icyateye Amavubi gusoza imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi abanziriza Zimbabwe ya nyuma ku rutonde rwo mu itsinda C, nta kabuza ko abenshi bahuriza ku mutoza Adel Amrouche nk'intandaro. Kandi koko uwavuga atyo nta wamutera amabuye!
Umusaruro we uragayitse
Imibare y'uyu Munya-Algérie umaze kwizihiza imiganura 57, iryana mu maso bitewe n'imituku myinshi irimo.
Kuva yakwicara ku ntebe y'ubutoza bwa mbere akina na Super Eagles i Kigali, amaze gutsindwa imikino itandatu, anganya umwe, atsinda undi umwe.
Yagize amanota ane kuri 24 yashobokaga; ibivuze ko uyu musaruro ungana na 16.6%. Ubusanzwe mu ishuri umunyeshuri wagize aya manota arasibira! Icyakora Amrouche we si umunyeshuri; ni umwalimu w'abandi batoza.
Imikinire ye ntisobanutse
Muri iyi mikino umanani Umutoza Amrouche amaze gutoza, ikipe ye yinjijwe ibitego 12, yo itsinda bibiri gusa. Ibyo ubwabyo birerekana ko nta kintu Amavubi akina!
Ni kenshi uzumva Abanyarwanda bavuga ko abakinnyi bacu bazi kugarira cyane ku buryo kubabonamo igitego bigoye. Ku ngoma ya Adel nta wakwidumbukiza ngo avuge ibyo kuko ibibarurwa mu mukino binyuranye n'ibyo.
Kimwe mu bibazo byagaragaye kuva igihe Amrouche yatangiriye guhembwa ku mafaranga y'Abanyarwanda ni ukunanirwa gukura mu bakinnyi ibyo bifitemo. Ikipe y’Igihugu Amavubi ntiyigeze igaragaza imikinire ihamye mu busatirizi, ndetse yakunze kugorwa no gushyira mu izamu uburyo buke ibona.
Amayeri n'imikinire bya Amrouche mu bijyanye n’uburyo akinisha ikipe byashyize benshi mu rungabangabo. Intege nke mu bwugarizi zagaragaye kenshi mu mikino Amavubi yatsinzwe, ndetse yewe hakomeza kwibazwa ku bushobozi bwe bwo guhindura amayeri igihe ahanganye n’amakipe akomeye.
Nubwo uyu mugabo ukunda kwambara amataratara agihabwa akazi yavuze ko ashaka gukina umukino wo kwiharira umupira, byagaragaye ko umutima we wabishakaga, ikibazo kikaba ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa.
Uretse kuba Amavubi adashobora kumenera mu bwirinzi bw'abo baba bahanganye, usanga yo ubwayo buvogerwa kenshi cyane, n'ubwo bwose akoresha ba myugariro benshi inyuma. Akenshi mu mikino u Rwanda rwabaga rufitemo amahirwe yo kwitwara neza, ikipe yagaragaraga nk'itari hamwe mu kibuga, guhuzagurika ari byo biranga ikipe, nta guhuza umukino guhari.
Uretse n'ibyo kandi, uyu mutoza ni kenshi byagaragaye ko agorwa no kumenya igihe gikwiriye cyo gufata ibyemezo mu mukino, nko kumenya igihe cya nyacyo cyo gusimbuza ndetse n'abanyabo bo gusimbura. Ibi ntibyabuza uwibaza kwibaza no ku bungiriza b'uyu mutoza, kuko uwakubaza umusaruro w'ibyo Eric Nshimiyimana na bagenzi be bakora birenze ibyo gutera amakona mu myitozo, byagora benshi kubigaragaza.
Uwashaka yavuga ko umwanzuro wo guha Amrouche inshingano zo gutoza Amavubi watumye ikipe ikonkoboka, umugani wa wa musaza ukorera Kicukiro, kurusha uko yagateye imbere kuko Abanyarwanda benshi batabona impinduka mu mikinire, ugereranyije n'uwo yasimbuye.
Mu gihe cya Frank Torsten Spittler, Amavubi yari afite ubwugarizi bwubatse buri hamwe, ndetse yewe uburyo bwe bwo gusatira bwasaga nk’ubwarema icyizere. Umutoza Amrouche yananiwe kubakira kuri uwo musingi, yewe anananirwa no kuzana imikinire ye mishya ngo abe ari yo yubakiraho ikipe.
Amarangamutima mu ihamagarwa ry'abakinnyi
Nta Colonel cyangwa Générale wajya ku rugamba ngo yiyime nkana indwanyi ze nziza kurusha izindi kuko byaba bisa nko kwiyahura.
Ibi Amrouche we ntaba ashaka no kubyumva kuko ikipe y'Igihugu yayigize nk'akarima ke ko kwiharikamo. Ahamagara uwo ashatse, yaba akina cyangwa adakina, bitewe n'impamvu ntabasha gusobanura, n'ubwo hari abavuga ko ari uburyo bwo gushaka gucuruza abakinnyi.
Kabishywe atajya akora ikiganiro n'itangazamakuru, ni benshi bamubaza uburyo ahamagara Ishimwe Anicet ubutitsa, uburyo yagiye ahamagara Ngwabije Clovis, Ally Harmon Enzo, Nduwayo Alex n'abandi benshi batavuzweho rumwe, ariko akirengagiza Hakim Sahabo na Samuel Gueulette, Abanyarwanda bakina aheza kurusha abandi bose dufite.
Uretse n'abo kandi, nta wakwirengagiza ibihe byiza Byiringiro Lague arimo, tutavuze Ishimwe Christian n'abandi...Si benshi basobanukirwa uburyo Mbonyumwami Taiba yitabazwa mu kuziba icyuho cy'umukinnyi utabonetse, mbere ya ba Byiringiro Lague...
Ntabwo bikwiye ko umuntu runaka akoresha igihugu mu nyungu ze bwite. Ubanza ahari hakenewe ikiboko nka kimwe Yesu yakoresheje yeza urusengero rw'i Yerusalemu, ubwo yavugaga ati "Nimureke guhindura inzu ya Data ahantu ho kuronkera amafaranga menshi,"nk'uko inkuru yo muri Yohana 2: 13-25 ibigaragaza.
Icyakora n'ubwo umutoza Adel Amrouche yagakwiye kuba yaratanze umusaruro urenze uwo afite, abakunzi b'Amavubi na bo hari aho bakabya kwitega ibihambaye nk'aho biyibagije ukuri. Dukwiye kubanza kureka kurebera umupira w'amaguru wacu mu ishusho y'umuvuduko w'iterambere igihugu kiriho kuko siporo yo izindi nzego zirenga aribwo iri guhinguka.
Nta bakinnyi dufite
Uretse amarangamutima, nta mukinnyi dufite watujyana mu Gikombe cy'Isi, guhera mu izamu kugera imbere kwa Nshuti Innocent. Uyu Nshuti tugenderaho biragoye ko yabona umwanya ubanzamo muri APR FC, Rayon Sports, yewe na Police FC, tugereranyije n'abakina ku mwanya we muri ayo makipe, n'ubwo na zo atari urugero rwiza rw'ikipe umukinnyi mwiza yaba akinamo, kuba twemera ko urwego rwazo ruri hasi, tunagendeye k'uko zitwara mu mikino Nyafurika.
Mugisha Gilbert 'Barafinda' twitegaho ibitangaza mu ikipe y'Igihugu, ni umusimbura muri APR FC. Muhire Kevin ukina iminota 90 nta gishyika cyo gusimbuzwa, akina muri Shampiyona ya Sudani y'Epfo iri munsi y'iy'u Rwanda.
Ugiye no kureba n'abandi bose babanzamo, usanga aho bakina hatari ku rwego mu by'ukuri rwagira byinshi rufasha Amavubi.
Uretse n'abahamagawe kandi, Hakim Sahabo na Samuel Gueulette tuvuga basizwe, na bo si igisubizo gihamye kuko aho bakina ni abasimbura.
Mu myaka hafi ine ishize, Bigirimana Augustin 'Guss' kuri ubwo wari umunyamakuru w'imikino kuri Royal FM, umugoroba umwe mu kiganiro cya siporo cyatangiraga saa Moya z'umugoroba, yigeze kwibaza niba koko Abanyarwanda dufite impano yo gukina umupira w'amaguru nk'abandi.
N'ubwo bwose ntibuka neza uko yakurikiranyije amagambo yakoresheje, icyo gihe yagize ati "Ese ko Abanyarwanda tuba henshi cyane hirya no hino ku Isi, kandi ko tubyara, ko nta bakinnyi b'amazina akomeye nibura tubona bakina mu mashampiyona akomeye? N'iyo bataba badukinira wenda, ariko tukaba tuzi ngo ni Umunyarwanda tu. Iyo hagize n'uboneka usanga ari myugariro cyangwa akina hagati. Rutahizamu we biragoye! [Yisetsamo] Ubanza ahari Abanyarwanda nta n'impano y'umupira tugira."
Ayo magambo ngenekerejemo igitekerezo cy'uko Guss yabivuze, ubanza koko ari n'ukuri kuko nyine nta bakinnyi b'amazina azwi tubona kandi Abanyarwanda bari mu baba henshi mu bihugu byo hanze, yewe binateye imbere muri ruhago, bitewe n'impamvu nyinshi zirimo n'amateka y'Igihugu cyacu.
Icyakora, nongeye kubisubiramo, Adel Amrouche ntiyakabigize urwitwazo kuko twabonye ibyo uwamubanjirije yakoze akoresheje abo bakinnyi.
Hakorwe iki ngo Amavubi abe ikipe ikomeye?
Muri Matayo 23:3, haranditse ngo "Ubwo rero, ibintu byose bababwira mujye mubikora kandi mubikurikize, ariko ntimugakore nk’ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora."
Ayo magambo Yesu Kristo yabwiye abigishwa be, abasaba kumva ibyo Abafarisayo bavugaga ariko bakirinda ibyo bakoraga, hari icyo yafasha Amavubi.
Nyuma y'umukino Bénin iheruka gutsindamo u Rwanda igitego 1-0, Adel Amrouche yagize ati “Tugomba kuba inyangamugayo. Ntabwo ushobora guhindura umutoza, perezida cyangwa CEO ngo uhite ukora ibitangaza. Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti 'mumpe umukinnyi umwe w’imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru,' barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.”
Mu by'ukuri ibyo yavugaga ni ukuri! Uzengurutse amakipe hafi ya yose akina mu cyiciro cya mbere, biragoye kubona umukinnyi mwiza ubanzamo ufite imyaka 18. Ubwabyo ibyo wenda si n'ikibazo kuko kuri ubu abato bafite Shampiyona yabo, ariko byerekana uburyo nta bakinnyi bo myaka itanu dufite.
Urebye no muri ayo makipe y'abato, guhera mu marerero akomeye nka za Paris Saint Germain y'i Huye, Bayern Munich n'ayandi, usanga rimwe na rimwe abayarimo atari bo babikwiye.
Ni kenshi amakipe y'abato bacu ajya guhatana hanze, yanagerageza kugira umusaruro abona tukibwira ko akomeye, nyamara atari ko biri. Irerero rya PSG buri uko rigiye gukina i Paris buri mwaka, hazamo ikintu cyo gukoresha abakinnyi barengeje imyaka y'icyiciro bari guhatanamo. Amakipe yo mu Rwanda ajya guhatana muri FESSSA aba arimo n'abatiga, nyamara bagiye guhatana mu mikino yagenewe abanyeshuri, n'ubwo bwose birangira nta musaruro abenshi batahanye.
Igihe kirageze ngo tureke kwitera ibinya, ahubwo dushake umuti urambye w'ibibazo biri muri siporo yacu. Ntihazashyirweho Shampiyona z'abato hagamijwe gusa gusohoza amasezerano umuyobozi kanaka yatanze yiyamamaza, kubona ibisobanuro by'ikoreshwa ry'amafaranga yagenewe kuzamura abato, n'izindi mpamvu nk'izo. Nitumenya icyo dushaka tuzamenya n'uko twakigeraho.
Singiye kuvuga ku bya 'direction technique' benshi bibazo inshingano zayo n'ibindi byinshi, kuko uwarondora ibibazo ruhago yacu ifite bwakwira bugacya. Inzego zibishinzwe zibihagurukiye byakemuka kuko ibyinshi bikorwa nkana; si uko ababibamo batazi uko byagakozwe, n'ubwo hari n'ababibamo batabikwiye.
Icyakora mu gihe tugitegereje muganga ngo tuvurwe, 'Paracetamol' twaba tunyoye ni ugushaka umutoza uri ku rwego ruri hejuru y'urw'Umudage, Frank Torsten Spittler twasezereye, hanyuma Adel Amrouche agasubizwa ku isoko ry'umurimo, kabone n'ubwo ikiguzi cyabyo cyaba gikakaye.
Ikindi cyakorwa mu gushakira Amavubi igisubizo cya vuba, ni ugushaka abakinnyi bashya kandi beza bafite inkomoko mu Rwanda, ndetse n'abasa nk'abatenzwe mu ikipe y'Igihugu bakagarurwa.
Intandamyi y'irumbuka ry'umusaruro ku Amavubi, yaba kandi umubare munini w'abanyamahanga bayika muri Rwanda Premier League.
Ni benshi bazavuga ko Umunyarwanda uzabona umwanya wo kumenera mu banyamahanga umunani bemerewe gukina muri shampiyona azaba akomeye. Ni byo pe! Ariko se azaboneka? Mu Rwanda tugira indwara yo guharara abakinnyi bashya, by'umwihariko abatavuga Ikinyarwanda. Igitangaje ariko, usanga abo bakinnyi benshi amakipe yihutira kugura nta kinyuranyo kidasanzwe bagaragaza, kuruta kuba waha amahirwe Abanyarwanda, nibura muri benshi bahawe rugari tukaramuramo bake.
Kuri ubu abaduhetse mu ikipe y'Igihugu ni uko babonye umwanya wo gukina kuva ari bato, kugeza bageze ku rwego rutanga umusaruro. Ni Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bakuriye muri Marines FC na As Muhanga, Rayon Sports ibaha amahirwe yo kwigaragaza kuko abanyamahanga bari bemewe icyo gihe bari batatu gusa, kandi imbaraga bakazishyira mu busatirizi. Ubu se iyo aba ari nko kuri ubu bari kuzabona ayo mahirwe yo guhabwa umwanya ngo bakine, bakose, bakosorwe kandi bakure, ryari?
Turetse n'ingero nk'izo wenda tukareba abakinnyi bahari none: Ese ni amakipe angahe muri Rwanda Premier League akoresha abanyezamu b'Abanyarwanda? Abanyezamu bashya se bazava hehe badakina? Ba rutahizamu se bo bazaboneka bigenze bite? Kuva ku ikipe ya nyuma kugera ku ya mbere, usanga zujuje umubare munini w'abanyamahanga, nyamara umusaruro ukagerwa ku mashyi.
Biragoye ko Umunyarwanda azabona umwanya wo gukina kuko 'umu-commissaire' wazanye uwo munyamahanga azakora ibishoboka byose agakina kugira ngo abashe gusobanura icyo yamuzaniye, kabone n'iyo ntacyo yaba arusha umunyamabanga.
Ubu se Amavubi azongera kubona itike ya CHAN ayiheshejwe na nde, ko nta bakinnyi bakina mu Rwanda tukibona?
Umutoza Frank Torsten Spittler watozaga Amavubi, Adel Amrouche, Taleb Abderrahim wa APR FC n'abandi benshi, mu bihe bitsnduy bagiye bavuga ko igitekerezo cyo gutumbagiza umubare w'abanyamahanga ari amakosa akomeye, kandi koko ni ko nanjye mbibona nk'icyago.
Tujye tureke gufata ingero z'ahandi bikorwa bigatanga umusaruro kuko amanyanga aba mu mupira wacu, imiyoborere ipfuye n'ibindi byinshi, atari byo biba aho handi hose. Ni kenshi benshi bazakubwira ko amakipe yacu ahora mu bibazo bitewe n'ubukene, ariko mu by'ukuri ubukene burengana, ahubwo ari ugukoresha nabi amikoro aba ahari. Ibyo wenda na byo umuntu yazabirebaho mu yindi nkuru!
Abanyarwanda bashobora kugira icyizere cy'impinduka, ahanini dushingiye ku biheruka gutangazwa n'abayoboye umupira wacu.
Dr. Shema Ngoga Fabrice uyoboye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) aherutse kuvuga ati "Icyo turimo kwiga muri iyi minsi ni ukugira ngo turebe uko tuvugurura Amavubi, tudahereye ku makuru, ahubwo duhereye ku mato. Tugiye gushyira imbaraga nyinshi cyane mu bana batoya, byibuze guhera ku batarengeje imyaka 17. Dushaka kubaka umusingi ukomeye kugira ngo tube dufite abakinnyi batandukanye kandi bamenyereye amarushanwa."
Yakomeje agira ati "Amavubi yacu makuru na yo hari abandi bashya tuzazanamo. Nk'uko mubizi dufite 'FIFA series' izaba muri Werurwe [2026], aho Amavubi azakina imikino ya gicuti ya FIFA n'amakipe aturutse ku migabane y'Isi: u Burayi, Aziya ndetse na Amerika. Ni igihe cyiza cyo kwigaragaza ubwacu. Rero tugiye gushyiramo imbaraga, no mu gihe tuzatangira gukina imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika umwaka utaha, tuzabe dufite ikipe tuvuga tuti 'dufite intego, dufite aho tugana.'"
Nyuma yo gutsindwa na Bénin, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na we yagize ati “Ku Ikipe yacu Amavubi, ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko biraharanirwa.”
Igikenewe ni ibikorwa kuko amagambo nk'aya yavuzwe na benshi kandi kenshi, nyamara bigacwekera.