Mu buryo budasubira inyuma, ikipe ya Al Merrikh iri gushaka Ruboneka Jean Bosco, umwe mu bakinnyi beza muri RPL muri iyi myaka. Amakuru KINYAMUPURA yamenye ni uko uyu musore uvuka mu karere ka Gatsibo, biciye ku mutoza Darko Novic, ikipe ya Al Merrikh igomba kubona uyu musore uri gusoza amasezerano.
Darko Novic wahoze atoza Ruboneka ubwo bari kumwe mu mwaka ushize w’imikino, avuga ko yashimye ubuhanga bwe ndetse yifuza ko ikipe ye yamugura agahita amutereka mu kibuga hagati.
Ruboneka Jean Bosco ni umwe mu bakinnyi beza APR FC ifite muri iki gihe ndetse akaba umwe mu bayimazemo igihe
Ruboneka Jean Bosco yageze muri APR FC mu 2020 avuye mu ikipe ya As Muhanga ndetse nyuma akaba yaraje kongera amasezerano muri APR FC ariyo ari kugana ku musozo.
Al Merrikh iri mu makipe 2 yo muri Sudan ari gukina shampiyona y’u Rwanda yo na Al Hilal ndetse ikaba yifuza ko Ruboneka yaba umukinnyi rukumbi bagura mu Rwanda ubundi bakamukoresha mu gihe kirambye mu kibuga hagati.

Darko Novic mbere yo kujya muri Al Merrikh yari avuye muri APR FC aho yatozaga Ruboneka
Leave a Comment