Mickels w'imyaka 31, yavunikiye mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona, ubwo ikipe ye yatsindaga FK Karvan Evlakh ibitego 2–0.
Uyu mukinnyi yari yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti, ariko aza kugongana n’umunyezamu Kamran Ibrahimov ku munota wa 92, ahita ajyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo gikomeye mu mbavu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mickels yavuze ko yashenguwe no kuba atakije gukinira Amavubi ku nshuro ye ya mbere.
Yanditse ati "Mbabajwe cyane no kubabwira ko nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu, nakomeretse bikomeye mu mbavu ku munota wa 92, umunsi umwe mbere yo guhaguruka."
Yavuze ko yari yishimiye cyane gufasha u Rwanda mu mikino ibiri bashigaje mu Gushaka Itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ariko ko nyine ibyabaye nta cyo yabihinduraho.
Yakomeje agira ati "Ndashimira cyane abayobozi bangiriye icyizere bakampamagara mu ikipe y’igihugu. Nizeye ko Imana imfitiye undi mugambi, kandi nemeye kubyakira mu kwizera no kwicisha bugufi."
Yasoje avuga ko aho arwariye azashyigikira Amavubi, ndetse ko ayifuriza intsinzi.
Mickels yari mu bakinnyi 23 umutoza Adel Amrouche yahamagariye bazakina imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza Amavubi na Bénin tariki ya 10 Ukwakira, ndetse na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.
Amavubi yatangiye umwiherero ku Cyumweru muri Gorilla Hotel i Nyarutarama, imyitozo ikaba ibera kuri Stade Amahoro.
Leave a Comment